juin
10
2015

Rwanda: Bimwe mu byaha bishinjwa BBC muri “Rwanda’s Untold Story”

Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) yafashe umwanzuro wo guhagarika burundu gahunda z’Ikinyarwanda za Radiyo BBC nyuma ya filimi mbarankuru yakozwe ndetse igatambuka kuri Televiziyo BBC 2.

Ni nyuma y’uko hashyizweho Komisiyo yari ishinzwe gukora ubusesenguzi kuri iyi filimi, ikemeza ko iki gitangazamakuru cyarenze ku mategeko amwe n’amwe y’u Rwanda n’amahame y’itangazamakuru maze kigambutsa filimi yiganjemo imvugo zipfobya zikanahakana Jenoside.

Gufunga burundu BBC ishami ry’Ikinyarwanda, byakuruye impaka nyinshi, ibihugu bimwe by’amahanga bivuga ko ari ugupfukirana itangazamakuru gusa byirinda kuvuga ku ibyo u Rwanda rwashingiyeho rufunga BBC harimo gupfobya no guhakana Jenoside.

Abambasaderi barindwi bahagarariye ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, baherutse gutangaza ko bumva neza akababaro filimi mbarankuru yiswe Rwanda’s Untold Story yakozwe na BBC igatambuka kuri Televiziyo ya BBC 2 yateje mu Banyarwanda, ariko bakavuga ko icyemezo giherutse gufatwa na RURA kibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Hari zimwe mu mvugo ziri muri iyi filimi mbarankuru yakozwe na BBC zagaragajwe ko zipfobya ndetse zikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byombi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Itegeko No 84/2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ryo kuwa 19 Nzeri 2013, mu ngingo yaryo ya gatanu n’iya gatandatu risobanura icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu ngingo ya gatanu, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Mu kiganiro cyihariye Igihe.com yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene,yasobanuye ko muri filimi mbarankuru yakozwe na BBC, harimo imvugo zigoreka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba hakubiyemo izindi ngingo zigize icyaha cyo gupfobya Jenoside.

Yagize ati: “Iyo twinjiye mu mvugo zakoreshejwe muri Rwanda’s Untold Story usangamo rwose imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside n’izivuga ko itateguwe.”

Zimwe mu mvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside muri iyi filimi

Atanga ingero, Dr Bizimana yagaragaje zimwe mu mvugo zakoreshejwe muri iyi filimi zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri izo harimo nk’aho:

• Dr Allan Stam yemeje ko Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda batarenze ibihumbi 200

Dr Bizimana avuga ko hari ubushakatsi bwakozwe mu Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 2000 na 2002, bukozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, butangazwa mu mwaka wa 2004.

Avuga ko ubwo bwerekanye ko Abatutsi bashoboye kumenyekana ko bishwe muri Jenoside ari 1.074.017.

Yagize ati : “Uyu wiyita impuguke Dr Allan Stam yaje no mu Rwanda ahakorera ubushakashatsi, kuba yirengagiza nkana ubushakashatsi bwakozwe n’u Rwanda, bugaragaza neza amazina n’aho abantu bari batuye n’umubare w’abishwe birerekana ko arimo akoresha imvugo igabanya nkana umubare w’abantu kugira ngo agoreke ukuri.”

• Muri iyi filimi havugwamo ko hishwe Abahutu ibihumbi magana inani

Kuri Dr Bizimana avuga ko nta shingiro ibi bifite kuko mu bushakashatsi bwose bwakozwe nta kintu na kimwe cyigeze kibigaragaza. Ati: “Iki ni ikinyoma kidafite ishingiro. Ahubwo ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda hagati ya 2000 na 2002 bugatangazwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri 2004 bwerekanye ko muri Jenoside hishwe Abatutsi miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo irindwi na bine na cumi na barindwi (1.074.17). Aba batutsi bazwi amazina, imyaka n’aho bari batuye. 

Birashoboka ko uyu mubare unarenga kuko iyo urebye abashyinguye ku nzibutso zo mu gihugu n’izo hanze ni benshi”.

• Hemezwamo ko Jenoside yakorewe Abatutsi itahagaritswe na FPR

Asobanura kuri iyi ngingo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, yavuze ko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zarwanyije Interahamwe na Ex-FAR zirazitsinda zibasha guhagarika Jenoside. Akomeza avuga ko abakoze iyi filimi batigeze bagaragaza undi waba yarahagaritse Jenoside niba atari FPR.

Ati: “Aho ingabo za FPR zashoboraga kugera zimaze guhashya umwanzi na Jenoside yahitaga ihagarara…”

• Hemejwemo ko umubare w’Interahamwe utari urenze ibihumbi icumi

Mu buhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, bwerekanye ko umubare w’interahamwe wari hejuru cyane kurusha ibihumbi 10 bivugwa muri iyi filimi nkuko Dr Bizimana yakomeje abisobanura.

Yagize ati : “Nibura hafi buri Komine, yabaga ifite nibura umubare w’interahamwe igihumbi, Komine zari 145… Bisobanuye ko mu Rwanda hari nibura Interahamwe ibihumbi 145.000. Izi nterahamwe zarimo n’iz’abicanyi bakomeye bajyaga gutoza abandi mu gihugu. Iryo shami ryitwaga ‘Turihose’ ryari rigizwe n’abakomokaga muri Gisenyi na Ruhengeri. Ryatorezwaga mu bigo bya gisilikare bya Bigogwe na Mukamira. Abandi bagatorezwa i Gabiro na Gako”.

Rwanda’s Untold Story ikubiyemo kandi imvugo zemeza ko Jenoside itateguwe

Muri iriya filimi, Dr Bizimana avuga ko hagaragazwamo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana.

Ashimangira ko ibi ari ukwirengagiza nkana raporo zitandukanye zirimo iyakoreshejwe n’Umuryango w’Abibumbye, iyakozwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iya Sena y’u Bubiligi, iy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa n’izindi zakozwe n’Imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta zose zerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zarimo abasirikare bakuru n’abanyapolitiki bari mu cyiswe ‘Hutu Power’.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda narwo rwarabyemeje mu manza rwaciwe, harimo n’urwa Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Jenoside wemeye uruhare rwa Guverinoma ye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ashimangira ko abakoze iriya filimi birengagije kandi nkana ibyo impuguke z’Abongereza bo muri Kaminuza ya Cranfield n’iz’Abafaransa bari bayobowe n’abacamanza Marc Trevidic na Nathalie Poux zagaragaje ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege. Izi mpuguke zerekanye ko indege yahanuwe n’isasu ryaturutse mu kigo cya gisilikare cya Kanombe cyagenzurwaga n’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe.

Yagize ati : “Indege ntaho ihuriye n’umugambi wa Jenoside, kubihuza rero ni ugupfobya ntaho ihuriye n’umugambi wayo kuko yateguwe mbere kandi n’ihanuka ry’iyo ndege ntaho rihuriye n’iyicwa ry’Abatutsi hose mu gihugu. Ni ibikorwa bibiri bitandukanye”.

Ikindi kandi ni uko ngo iyi filimi irangwa no kugendera ku mateka abogamye kandi atuzuye atagaragaza inkomoko y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi guhera mu mwaka wa 1959 kandi ari na yo yakomeje kwisubiramo kugeza ubwo abyaye Jenoside muri Mata 1994 kugera muri Nyakanga uwo mwaka.

Ingingo ya gatandatu y’itegeko No 84/2013, rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Dr Bizimana avuga ko zimwe mu mvugo nk’izo zigaragara muri iyo filimi harimo:

 Kwemeza ko nta Batutsi barenga miliyoni bigeze baba mu Rwanda;

 Kwemeza ko umubare w’Abatutsi bishwe ari muke cyane ugereranyije n’uvugwa n’u Rwanda ( ngo hishwe gusa ibihumbi 200 aho kuba miliyoni irenga);

 Kwemeza ko Jenoside yatewe n’intambara yatangijwe na FPR;

 Kwemeza ko Paul Kagame yateje intambara mu Rwanda azi ko Abatutsi bo mu Rwanda bazicwa;

 Kwemeza ko Paul Kagame ariwe wicishije Abatutsi bo mu Rwanda, ko yabagize ibitambo kugira ngo ashobore kugera ku butegetsi;

 Kwirengagiza kubaza ibibazo bimwe na bimwe by’ingenzi byashoboraga kwerekana ukuri ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingingo ya Karindwi y’itegeko ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ivuga ku cyaha cyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibisobanura nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije gushimagiza Jenoside, kuyishyigikira no kwemeza ko yari ifite ishingiro.

Dr Bizimana agaragaza ko nabyo bikubiye muri iriya filimi mbarankuru yakozwe na BBC, aho agira ati : “ Kuvuga ngo Nyakubahwa Perezida Kagame yari aziko iryo hanurwa ry’indege niriba rizatuma intagondwa z’Abahutu zirakara noneho zikihorera ku Batutsi, ngo ariko abirengaho kuko atari abitayeho. Ibyo bigaragara muri iriya filimi. 

Harimo icyo kinyoma cyo guha ishingiro Jenoside humvikanishwa ko intagondwa z’Abahutu zayiteguye zikanayikora zabikoze zirengera. Ni ugushaka kugaragaza ko Jenoside ari igikorwa cyumvikana kandi gifite ishingiro n’impamvu nyazo. Ibi ni ugushinyagura.”

Si ibi byaha gusa byakozwe na BBC muri filimi mbarankuru yayo yatambutse kuri BBC 2 tariki ya 01 Ukwakira 2014, kuko harimo n’ibindi birimo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gusebanya mu ruhame n’ibindi.

Mu nkuru yacu itaha, tuzabagezaho icyo amategeko y’u Rwanda n’andi mpuzamahanga avuga kuri ibi byaha n’ibindi biri muri iyi filimi…

 

Philbert Girinema

 

 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager