juin
08
2015

Rwanda : Ibuka ntiyishimiye icyemezo cyo kurekura Charles Twagira

umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ibuka, wavuze ko utishimiye namba icyemezo cy’inkiko mu bufaransa cyo kurekura bwana Charles Twagira wari ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibuka irasaba leta y’ubufaransa ko yakongera guta muri yombi bwana Twagira agashyikirizwa inkiko, byaba ngomba akanoherezwa mu Rwanda agakurikiranwaho ibyaha yakoreye mu cyahoze ari prefegitura ya Kibuye.

Twagira yari yarakatiwe adahari n’inkiko zo mu Rwanda igihano cy’igifungo cya burundu mu 2009. Yagejwejwe mu nkiko mu bufaransa mu 2014 ndetse aza kugirwa umwere muri uyu mwaka wi 2015.

Umuyobozi wa Ibuka mu rwanda, Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko ari igikomere ku babuze ababo muri jenoside, kandi ari ugushyira imbere umuco wo kudahana, ibi kandi Ibuka ngo  ntizabyihanganira.

Charles Twagira wakoraga mu bitaro bya kibuye mu gihe cya jenoside, ashinjwa kugira uruhare mw'iyicwa ry’abatutsi amagana  bari barwariye muri ibyo bitaro.

Adeline Umutoni, Isango Star, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager