juin
08
2015

Rwanda : imishyikirano ku kibazo cy’abanyarwanda bari muri Zambia

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wo muri Zambia, bwana Harry KALABA. Ni muruzundiko rw’iminsi itatu yakoreraga mu Rwanda. Muri ibi biganiro ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Zambia. Ni inyuma yaho u Rwanda rukuriyeho ibyemezo by’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze kuva muri 1959 kugeza muri 1998.

Bwana Kalaba, avuga ko iki cyemezo cyagize ingaruka ku banyarwanda barenga ibihumbi 4000 baba muri Zambia ariko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo batahe mu gihugu, abatabishaka bahabwe ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu.

Ministre Mushikiwabo Louise, avuga ko hari ubufatanye u Rwanda rufitanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, kandi buri kugenda neza. Ngo haracyari byinshi izi mpunzi zikeneye ngo zitahe. Bityo rero, ngo ntabwo ari  igikorwa gikorwa mu munsi  umwe.

Harry Kalaba, uretse ibiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga y’uRwanda, yanasuye ibikorwa bitandukanye birimo igice cyahariwe inganda, ndetse n’urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Adeline Umutoni, Isango Star, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager