mai
26
2015

Rwanda: Impunzi z’Abarundi zibana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA mu nkambi ya Mahama ziratabaza

Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama zibana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ziratabaza kubera imibereho zibayemo no kudahabwa serivisi zihariye  bagenerwa ngo ubuzima bwabo butazahara.
Izi mpunzi zivuga ko zihangayikishijwe no kumara igihe gisaga ukwezi zidafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse n’indyo bagenerwa itoroheye ubuzima bwabo.
Kankesha Marie Louise, umwe mu baganiriye na IGIHE, yavuze ko basabwe kwiyandikisha bagaragaza ubwoko bw’imiti bari basanzwe bafata ngo bafashwe kuyibona, ariko kugeza ubu nta gisubizo barahabwa.
Yagize ati “Abakozi ba UNHCR badusabye kwiyandika tukagaragaza ubwoko bw’imiti twafataga ngo badufashe kuyibona. Twiyanditse turenga 80, ariko bariyongereye kuko hari n’abandi bagenda baza na bo bagashyirwa ku rutonde. Hashize hafi ukwezi nta gisubizo baduha.”
Uwitwa Ndayizigiye Appolinaire yongeyeho ko kuva bahagera nta suzuma barakorerwa ngo hamenyekane uko abasirikare mu mubiri wabo bahagaze.
Yagize ati “Uretse kuduha imiti, nta n’isuzuma baradukorera ngo hamenyekane uko abasirikare bacu bahagaze, dufite ubwoba kuko biratugabanyiriza amahirwe yo kubaho.”
Bongeyeho ko imirire bahabwa (impungure n’ibishyimbo) mu nkambi itaboroheye, bagasaba ko bakitabwaho mu buryo bwihariye kuko uburwayi bwabo buzirana n’imirire mibi.
Muri iyi nkambi ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe impunzi (ARC) ni cyo cyasabwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano (MIDIMAR) kuba umufatanyabikorwa w’ibanze ushinzwe ibikorwa by’ubuzima birimo gutanga ubuvuzi bw’ibanze.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Marleen Masclee, umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza gahunda za ARC mu Rwanda, yatangaje ko kugeza ubu hacyubakwa aho gupimira no gutangira ubujyanama ku bijyanye na SIDA.
Yavuze ko hari ibiganiro barimo kugirana n’impande zitandukanye kugirango imiti igabanya ubukana iboneke.
Yagize ati “Ku bijyanye n’imiti igabanya ubukana, hari ibiganiro hagati ya Minisiteri y’Ubuzima, UNHCR na Global Fund kugirango iyi miti iboneke itangirwe ubuntu ku mpunzi ziyikeneye. Ibi biganiro biri hafi kurangira ku buryo mu minsi izaza impunzi ziyikeneye zizajya ziyisanga ku bigo nderabuzima bya Minisiteri y’ubuzima byegereye inkambi.”
Yongeyeho ko iyo hari uyikeneye bidasanzwe, bakorana bya hafi n’ibitaro by’akarere kugirango ayibone.
Uyu muyobozi ariko ntiyemeranya n’impunzi ku bijyanye no gufashwa kubona indyo yuzuye, kuko avuga ko ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bafashwa kubona indyo nziza no kugirwa inama hifashishijwe abajyanama b’ubuzima 80 bari mu nkambi.

Ikindi ni uko ARC ikwirakwiza udukingirizo mu nkambi nk’imwe mu ngamba zo kurwanya SIDA.

Mu nkambi ya Mahama habarurwa impunzi zigera kuri 203 zibana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, muri bo 112 bari mu cyiciro cyo gufata imiti igabanya ubukana.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) bugaragaza ko gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bikomeje kongerera abanduye icyizere cyo kubaho, kuko umuntu ufite imyaka 40 ashobora kwiyongeraho indi myaka 30 yo kubaho kubera gufata imiti igabanya ubukana (ARV).
Abafite imyaka 15 bashobora kwiyongeraho indi myaka 35, mu gihe abafite imyaka 60 bashobora kwiyongeraho imyaka 20.

Mu Rwanda abagera kuri 95%  by’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bafata iyo miti.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005, n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe icyorezo cya SIDA (ONUSIDA), bugaragaza ko gufata imiti neza byongera amahirwe yo kutanduza abandi ku kigero cya 96%.
Iyo umuntu ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera  SIDA adafata imiti igabanya ubukana uko bigenwe, bituma Virusi igira ubukana, igakura ari nako igabanya abarinzi b’umubiri, bizahaza umurwayi bikamuviramo n’urupfu.

Philbert Hagengimana, au Rwanda, pour Infos Grands Lacs

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager