juin
10
2015

Rwanda: kuri Mugesera ibyo umutangabuhamya yavuze ni umugani ugana akatariho

Dr Léon Mugesera yabwiye Urukiko ko ibyo umutangabuhamya yavuze amushinja, ari umugani ugana akatariho (Histoire mythique) bitirira Mugesera muhimbano hagamijwe kwangisha no kubohesha Mugesera nyawe.

Ibi Mugesera yabitangaje kuri uyu wa 9 Kamena 2015 ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibindi byaha byambukiranya imbibi, rwasubukuraga iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bumuregamo ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Ubwo iburanisha ryasubukurwaga, Umucamanza Antoine Muhima uyoboye Inteko iburanisha, yahaye umwanya Mugesera ngo avuge ku mutangabuhamya ugezweho, ari we Ngerageze Muhamudu watanze ubuhamya mu Bugenzacyaha kuwa 18 Mutarama 2012, yongera kubutanga mu Bushinjacyaha mu 2013.

Mugesera yatangiye asubiramo bimwe mu bibazo yabajije uwo mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha n’ibisubizo yagiye atanga, birimo kuba yarasobanuye neza ko atari azi Mugesera, kandi ko ibyabereye ku Kabaya byose atabibonye bitewe n’uko yahavuye icyari cyateranyije abantu (Mitingi) kitarangiye.

Nyuma yo gusesengura imvugo z’umutangabuhamya, Mugesera yavuze ko ibyo yavuze ari “Fabulation”, bivuze tugenekereje mu Kinyarwanda: “guhimba inkuru ukayijyanisha n’uburyo wateguye kuyumvikanishamo”. Yakomeje avuga ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ari “mythe Mugesera (umugani ugana akatariho), nk’uko bavuga ngo ikirenge cya Ruganzu, ..ni mythe…”

Yongeyeho ati “Iyo mythe bitirira Mugesera muhimbano kugira ngo hangwe, hajishwe Mugesera nyawe, iki ni ikintu kivanwaho n’imvugo y’umutangabuhamya ugira uti ‘Mugesera sinari muzi”.

Mugesera yakomeje agaragaza ko ubuhamya bwa Ngerageze Muhamudu atari ubwo kwizerwa, kuko we n’undi witwa Hassan ndetse na Salama (mushiki we), bose baziranye kandi bahurira mu musigiti umwe, bityo bakaba nta kuntu baba bataravuganye kuri ubwo buhamya, dore ko banabajijwe mu minsi 3 ikurikiranye.

Yongeyeho kandi ko ibindi bigaragaza ukubogama k’uwo mutangabuhamya, ni aho yavuze ko babajyanaga muri mitingi ku ngufu. Mugesera yamubaza ababajyanaga, agasubiza ati “Ni abameze nkawe b’Interahamwe, bari bayobowe na Munyandamutsa.” Mugesera yahise agira ati “Ibi ubihuje n’indi mvugo yari yavuze mbere ko atazi Mugesera, …ibi ni ukubogama kudashidikanywaho. Biragaragara ko yari yaje kunshira urubanza.”

Yongeye kwibutsa Urukiko ko Interahamwe zari urubyiruko rwa MRND, akomeza agira ati “Njyewe Mugesera si ndi Interahamwe, sinigeze mba Interahamwe, sinashinze Interahamwe,…”.

Mugesera yakomeje anavuga ko ikindi kigaragara ari uko ubuhamya bwa Ngerageze bunyuranye n’ukuri, kuko avuga ko Munyandamutsa ari we wahaga amabwiriza Interahamwe kandi atarigeze ajya mu nama na rimwe.

Nyuma yo kugaragaza ibyo anenga ubuhamya bwa Ngerageze, Mugesera yongeye kugaruka ku byavuzwe n’umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha mu rubanza rwe, wavuze ko Urukiko nirutesha agaciro ijambo Mugesera yavugiye ku Kabaya, buzahita buzinga ibitabo.

Dr Leon Mugesera yabwiye Urukiko ko ibyo yari yateguye kuvuga ku mutangabuhamya Ngerageze, akaba uwa gatanu mu b’Ubushinjacyaha, yabwiye urukiko ko ashonje kandi ananiwe, aboneraho gusaba isubikwa ry’Iburanisha.

Nk’uko yabisabye, Urukiko rwabihaye agaciro, maze iburanisha rirasubikwa ryimurirwa kuwa Kane tariki ya 11 Kamena 2015, hakazakomeza humvwa ibyo Mugesera avuga ku buhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya wa gatandatu wahawe izina rya PMG.

Ibyaha Mugesera ashinjwa bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992, birimo ibyaha byo gucura no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora Jenoside, gushishikariza gukora icyaha cya Jenoside, kwica no gutsemba imbaga no kubiba urwango hashingiye ku moko.

 

Philbert Hagengimana, Igihe.com, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager