juin
03
2015

Rwanda : Pasiteri Uwinkindi yavuze ko abamwunganira na bo ari Abashinjacyaha

Pasiteri Jean Bosco Uwinkindi yabwiye Urukiko ko abo yohererejwe ngo bamwunganire ari « Abashinjacyaha baba bambaye umwambaro w’Abavoka », ibyo akabihera ku kuba atari abavoka yihitiyemo ndetse ngo akaba atanabazi.

Ubwo hasubukurwaga urubanza Ubushinjacyaha bumuregamo ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2015, Pasiteri Uwinkindi yabwiye Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi ko nta mwunganizi afite.

Yagize ati “Nta mwunganizi mfite nk’uko nabibabwiye kuva kera, aba banyicaye iruhande si abanyunganira, nta kiganiro nagiranye na bo, ntabwo mbazi, ntabwo bakwiye kuza kunyicara iruhande. Bataraza urubanza rwanjye rwagendaga neza, ariko aho baziye banyononeye urubanza, ntabwo bakomeza kuza kunyononera bene aka kageni.”
Yakomeje abwira urukiko ko abunganizi yahoranye yabambuwe ku maherere, ati “Sindamenya impamvu n’uyu munsi nabambuwe ku maherere, kandi ntarabamburwa urubanza rwanjye rwagendaga neza, ariko aho babanyamburiye rwatangiye kugenda nabi kuko hajemo abo kurwonona. Aba bavoka mbona bafatanya n’ubushinjacyaha ntabwo banyunganira.”

Nyuma yo kuvuga ibyo, Uwinkindi yahise asaba ko urubanza rwe rwasubikwa bitewe n’Icyemezo cyo kuwa 13 Gicurasi 2015 cy’Akanama k’Urukiko mpuzamahanga gashinzwe iby’imanza zohererezwa inkiko z’u Rwanda (MICT), gishyiraho akanama gashinzwe gusuzuma ubusabe bwe bwo kuba urubanza rwe rwakwamburwa u Rwanda bitewe n’ibyo yita akarengane agirirwa.
Abavoka Uwinkindi avuga ko na bo aho kumwunganira ari abo yohererejwe ngo bafatanye n’Ubushinjacyaha kumushinja ni Me Ngabonziza Joseph na Me Hishamunda Izakari. Boherejwe n’Urugaga rw’abavoka ngo bamwunganire kuko yagaragaje ko atishoboye kuva yafatwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR).

Me Ngabonziza asabwe n’Urukiko kugira icyo avuga ku bivuzwe n’uwo baje kunganira yagize ati “Twaje mu rukiko mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga, cyavugaga ko umwanzuro w’Urukiko Rukuru ugumyeho; hari n’ibaruwa twashyikirije urukiko twandikiwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, itwibutsa ko tugomba gukomeza kunganira Uwinkindi mu gihe cyose nta bandi bunganizi yishakiye afite.”
Yakomeje asaba Urukiko ko iburanisha ryasubikwa kugira ngo babone dosiye banabashe kwitegura, kuko ngo batakomeza urubanza batararwize ngo bamwunganire nyabyo.
Yagaragaje ko abunganiraga Uwinkindi mbere batari babaha iyo dosiye, bityo urubanza rukaba rwasubikwa kugeza igihe kitazwi, ariko bamara kwiga iyo dosiye bakamenyesha urukiko.

Me Ngabonziza yakomeje asaba ko nibamara kubona iyo dosiye bakanamara kuyiga, urubanza rwa Uwinkindi rwatangizwa bundi bushya kuko aho rugereye nta kindi baruziho.
Umucamanza yahise amenyesha abo Bavoka ko ibyo barimo gusaba bidashoboka kuko Uwinkindi yatangiye urubanza yunganiwe mu buryo bukurikije amategeko.
Ruberwa Bonaventure, uhagarariye Ubushinjacyaha muri urwo rubanza yahise amenyesha urukiko ko icyo cyemezo cya MICT Uwinkindi avuga ntaho gihuriye n’isubikwa ry’urubanza yasabye, kuko ari icy’uko yasabye ako kanama ko kasubirana urubanza rwe.
Yongeraho ati “Ikigaragara kandi si ubwa mbere abisabye, kandi ubusabe bwe ntibuhabwe agaciro, ubu nta kimwemeza ko ubusabe bwe buzahabwa agaciro. Ikindi kandi na mbere hose ntabwo iburanisha ryigeze rihagarara, nta n’aho ako kanama kagaragaza ko iburanisha rikwiye gusubikwa mu gihe iyo komite irimo gusuzuma ubusabe bwa Uwinkindi.”

Ruberwa yakomeje asaba ko urukiko rwasuzuma uburyo uregwa atishoboye nka Uwinkindi, wabigaragaje kuva yafatwa na ICTR, yakoherezwa mu Rwanda bigakomeza bityo, ariko yagenerwa ubufasha bwo kumuha abamwunganira akabwanga.
Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza ko ibyo abunganira Uwinkindi basaba byo gusubika urubanza kugira ngo babanze bahabwe dosiye, byo bifite ishingiro, ariko ibyo gutangiza urubanza bundi bushya byo nta shingiro bifite, kuko urubanza rwatangiye Uwinkindi yunganiwe.

Gusa ngo ibyakozwe abamwunganiraga baramaze kwivana mu rubanza byo urukiko rukwiye kumva ubusabe bwa bo, byo bigasubirwamo kuko Uwinkindi atari yunganiwe.
Ubushinjacyaha bwakomeje busaba ko icyemezo cy’Urukiko cyafatwa nk’itegeko, abunganira Uwinkindi ari bo Me Hishamunda na Me Ngabonziza, yaba abemera cyangwa atabemera, bakwiye gushyirwa muri dosiye ku nyungu z’ubutabera kandi bagakora ku nyungu zabwo.

Uwinkindi yahise abyamaganira kure, ati “Ubutabera bukwiye guhabwa abakungu b’abanyamafaranga, …ngo niyemezwe abamwunganira kuko atishoboye…ibyo ni byo nahereye mbere mpanganye na byo. Nandikiye Batonier (Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka) inshuro ebyiri, musaba urutonde rw’Abavoka ntiyansubiza. Aho kunsubiza yanyoherereje abemewe n’Ubushinjacyaha, bazakora mu nyungu z’Ubushinjacyaha. Ndimo kuburana nunganirwa na Procureur (Umushinjacyaha).”
Nyuma yo kumva ibivugwa n’ababuranyi bombi, Urukiko rwasubitse iburanisha, rikazasubukurwa kuwa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2015 saa tanu z’amanywa, ari bwo ruzatangaza imyanzuro ku busabe bwa Uwinkindi n’ubw’abavoka boherejwe kumwunganira.

Philbert Hagengimana , Igihe.com, Infos Grands Lacs

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager