juin
09
2015

Rwanda : ubushakashatsi ku itangwa ry’inguzanyo

Ihuriro ry’ibigo by’imali n’abanki mu Rwanda ryakoze ubushakashatsi ku birebana n’itangwa ry’inguzanyo mu bigo by’imali iciriritse. Muri ubu bushakashatsi hagaragaye ko mu bigo by’imali iciriritse mu Rwanda hari ikibazo  gikomeye mu mitangirwe y’inguzanyo; aho ibigo by’imali iciriritse bisaba inyungu nyinshi ku nguzanyo zisabwa; ari nabyo bivamo imitangirwe mibi y’inguzanyo.

Ubu ni ubushakashatsi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa 4 n’ukwagatanu muri uyu mwaka w’2015; bukorerwa mu ntara zose z’igihugu, aho ibigo by’imali bicirirtse 96 mu gihugu cyose byakorewemo ubushakashatsi. Naho abayobozi bakuru mu bigo by’imali 74 babajijwe ibibazo kuri iyi ngingo. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu bigo by’imali iciriritse mu Rwanda hari ikibazo cy’abakozi badafite uburambe buhagije ndetse no kudakorerwa amagenzura ahagije, nabyo biri mu bica intege uru rwego rw’ibigo by’imali iciriritse; ubu bushakashatsi bwari bugamije gushaka impamvu zituma habaho ukudindira kwa bimwe mu bigo by’imali cyane cyane ku ngingo yo gutanga inguzanyo kugira ngo hashakwe umuti w’ibi bibazo.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarwa ibigo by’imali icirirtse bigera kw’ijana. Abayobora ihuriro ry’ibigo by’imali icirirtse mu Rwanda baravuga ko bagiye kwifashisha ibyavuye muri ubu bushakashatsi bakoze kugira ngo bahangane n’ibi bibazo.

Adeline Umutoni, Isango Star, Infos Grands Lacs

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager