juin
08
2015

Rwanda: umushinga wa laboratwari igenza ibyaha

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizagenza ibyaha kinatange ibimenyetso mu buryo bwa gihanga. Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye asobanura umushinga w’icyo kigo imbere y’inteko ishinga amategeko, yavuze ko kizakemura ibibazo by’impaka zisanzwe mu banyarwanda, nk’abagabo bihakana abana babo, abantu bavuga ko bicwa n’uburozi  ariko ntibimenyekane, kugera no gutahura abantu bakoze ibyaha bapimye ku bikoresho bakozeho mbere.

Gusa minisitiri Busingye yavuze ko izi serivice zitazakorana na mituelle de santé. Ariko bamwe mu baturage bagasanga ntacyo bizamarira abanyagihugu baciriritse, igihe cyose byaba bizakoreshwa n’abifite gusa.

Inkuru yatunganyijwe na Richard Dan Iraguha wa Isango Star, mu Rwanda, yoherejwe na Adeline Umutoni. 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:26

Partager