juin
13
2015

Rwanda: umwihariko w’amwe mu mashyaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Amashyaka amwe mu Rwanda yagiye agaragaza uruhande ahagazeho ku bikomeje gusabwa n’Abanyarwanda bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.

Amwe yashyigikiye icyo gitekerezo, andi abibona bitandukanye mu gihe hakiri n’andi ataragira icyo atangaza.

Ishyaka PSD

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ Imibereho Myiza y’ Abaturage (PSD) naryo ryasabye ko iyi ngingo ya 101 yahindurwa ntihagire uzitirwa nayo mu kuyobora igihugu.

Tariki ya 24 Gicurasi 2015, Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, nyuma ya kongere y’ishyaka yabwiye abanyamakuru ati “Twemera ko manda z‘Umukuru w’Igihugu zikwiye kuba zigengwa n’abaturage, uyu munsi rero dushyigikiye ko yahinduka, biturutse ku byifuzo by’abaturage.”

Umwihariko wa PSD

Iri shyaka risaba ko manda zagenwa n’abaturage, umubare wazo ukava mu bushake bw’abaturage.

Mu guhindura Itegeko Nshinga ngo hasabwa akayabo k’amafaranga mu bijyanye na kamarampaka no kwandika Itegeko Nshinga bundi bushya, bitewe n’ingingo zahindutsemo ariyo mpamvu ryasabye ko hazirindwa gusesagura muri iki gikorwa.

Ryasabye kandi ko mu zindi ngingo zavugururwa harimo izerekeranye n’Inkiko Gacaca zikigaragara mu Itegeko Nshinga kandi zitakibaho.

Uretse n’ibi, iri shyaka rinasaba ko imyaka ya manda y’Umukuru w’Igihugu yava ku myaka irindwi ikaba itanu.

PDI

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, riyobowe na Sheihk Musa Fazil Harerimana ryatangaje ko Itegeko Nshinga rikwiye guhinduka umutoza mwiza agakomeza gutoza ikipe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 28 Ukuboza 2014, Fazil yagize ati“Itegeko Nshinga rinyuranye n’amahame ya demokarasi kuko riyishyiramo igihato (…) iriya ngingo ya 101 ikwiriye kuvugururwa. Rwose ihinduke ihabanye na Demokarasi.”

Yongeyeho ati “Muri demokarasi, itegeko ryagombaga kuba rikinguye abaturage bagahitamo, iyo ni yo demokarasi twemera. Kuba dufite Itegeko Nshinga rivuga ngo umuntu ayobora manda ebyiri mu buzima bwe nta yindi akwiriye kwiyamamariza, hano turabuza abaturage uburenganzira bwabo bwo gushyiraho uwo babona ukwiriye kubayobora, ntagukumira binyuze mu mategeko ayo ari yo yose.”

Umwihariko wa PDI

Fazil yavuze ko bashyigikiye ko manda zitagira iherezo, ariko ko imyaka ya manda imwe yagabanuka. Ikindi kandi ngo iyi myaka yagenwe n’Itegeko Nshinga mu mwaka wa 2003 yari yo mu gihe igihugu cyari kikiri mu nzira yo kwiyubaka ariko ngo hari aho kimaze kugera akaba ariyo mpamvu iyi myaka ngo ikwiye kugabanuka ikagera kuri itanu aho kuba irindwi.

PSR

Mu ibaruwa iri shyaka ryandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ryasabye ko ingingo ya 101 yavugururwa.

Umwihariko wa PSR

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR), Jean Baptiste Rucibigango, yatangarije IGIHE ko PSR yifuza ko iyo ngingo yavugururwa, Umukuru w’Igihugu akajya agira manda eshatu, imwe ifite imyaka itanu.

Yakomeje avuga ko bifuza ko Perezida atajya arenza imyaka 15 ayobora.

PSP

Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere mu Rwanda (PSP) ryatangaje ko rishyigikiye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa cyane cyane mu ngingo ya 101, Perezida Kagame akabona uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda.

Ibi byatangajwe tariki ya 9 Gicurasi 2015 mu kiganiro Kanyange Phoibe, Perezida wa PSP n’Umunyamabanga Mukuru waryo Nkubana Alphonse , bagiranye na IGIHE, aho bavuze ko amahitamo y’Abanyarwanda ari rwo ruhande bazaba bahagazemo.

Kanyange yagize ati “Twarebye imikorere ye, dukora isuzuma, tureba aho yatugejeje, iterambere tugezemo uko yahaye ijambo abagore, gahunda ya EDPRS tuvuga ko twahitamo kumushyigikira tukamuha manda itabarwa abaturage bakajya bahitamo ubabereye batazitiwe n’itegeko.”

Umwihariko wa PSP

Iri shyaka ryatangaje ko mu gihe ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga yavugururwa, Perezida Paul Kagame akemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri 2017, ritazatanga mukandida.

Umunyamabanga Mukuru waryo, Nkubana Alphonse, yagize ati “Yahagaritse Jenoside amahanga yarananiwe, arebera gusa, iki ni igikorwa cy’indashyikirwa, icyo kirahagije ubwacyo, ni ngombwa ko twamuha amahirwe ngo akomeze kutugeza kuri gahunda yihaye atuyobora. Dushyigikiye kandidatire ye mu matora, niba tugize amahirwe akayitanga nta n’undi mukandida tuzatanga.”

Green Party

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryo ngo nta mpamvu n’imwe yatuma Itegeko Nshinga rihindurwa ku ngingo ubusanzwe zidakorwaho.

Umuyobozi w’iri shyaka, Dr. Frank Habineza, yagize ati “Ishyaka Riharinarira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) ntabwo ryemera gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga (hakurwamo umubare ntarengwa wa manda) kugirango Perezida wa Repubulika yiyamaze inshuro nyinshi cyangwa zihoraho.”

Umwihariko wa Green Party

Iri shyaka ryavuze ko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ari ntakorwaho, ndetse rikanamagana abavuga ko ingingo ya 193 yemera ibyo guhindura umubare wa manda, ko ahubwo igishoboka ari ukugabanya cyangwa kongera imyaka ya manda, ikava kuri irindwi ikajya munsi cyangwa hejuru gato.

Iri shyaka rya Green Party, ryatanze ikirego risaba ko Urukiko rwategeka Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kudahindura iyi ngingo kandi urukiko rukemeza bidasubirwaho ko nta Kamarampaka (Referandumu) izabaho ku bifuza kongera umubare wa manda z’umukuru w’igihugu.

Andi mashyaka arimo PPC, PL, P S Imberakuri yagaragaje ko ashyigikiye icyifuzo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga, mu gihe Umuryango wa FPR wo utaragira icyo utangaza kugeza ubu.

IGIHE.com

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager