fév
25
2021

Tanzania imaze gupfusha abayobozi 10 bakomeye mu byumweru bitatu

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Tanzania imaze gupfusha abayobozi bakomeye ndetse n’abahoze mu myaka ikomeye muri iki gihugu bagera ku icumi.Uheruka kwitaba Imana mu minsi ya vuba ni Prof Benno Ndulu wayoboraga Banki Nkuru ya Tanzania, BoT. Prof Ndulu yapfuye ku wa 22 Gashyantare 2021 aguye bitaro byitwa Hubert Kairuki mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Amakuru y’icyahitanye uyu mugabo ntiyigeze atangazwa, gusa abo hafi mu muryango we bavuze ko yari amaze ibyumweru bike yumva atameze neza aza kwitaba Imana nyuma y’iminsi 10 agejejwe mu bitaro.

Urupfu rwa Prof Ndulu rwaje rukurikirana n’urw’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari n’igenamigambi, Dr Servacius Likwelile.

Dr Servacius Likwelile yitabye Imana asigaye ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu muri Kaminuza ya Dar es Salaam.

Urupfu rwa Likwelile rwaje rusanga Abanya-Tanzania bakiri mu gahinda ko kubura Umunyamabanga Mukuru wa Perezida, Amb John Kijazi.

Amb John Kijazi yaguye mu Murwa Mukuru, Dodoma aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Benjamin Mkapa. Uyu mugabo yashyinguwe ku ivuko rye mu Karere ka Korogwe mu gace ka Tanga.

Ku wa 17 Gashyantare kandi Abanya-Tanzania bari babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Visi Perezida wa Zanzibar, Seif Sharif Hamad. Uyu mugabo w’imyaka 77 yitabye Imana nyuma y’iminsi mike ajyanywe mu bitaro byitwa Muhimbili.

Impamvu y’urupfu rwe ntiyigeze itangazwa, ariko ajya kujyanwa mu bitaro byari byatangajwe ko yanduye icyorezo cya COVID-19.

Mbere y’iminsi ibiri y’uko Seif Sharif Hamad yitaba Imana, Tanzania yari yapfushije umukambwe wakoze mu nzego zayo zitandukanye, Dr Muhammed Seif Khatib.

Dr Muhammed Seif Khatib yabaye Minisitiri w’Umutekano muri Tanzania kuva mu 2000 kugeza mu 2002, ubwo Benjamin Mkapa yari Perezida, nyuma yaho Dr Khatib yabaye Umunyamabanga wa Leta mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe itumanaho.

Ku bwa Perezida Jakaya Kikwete uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Itumanaho, Umuco na Siporo.

Dr Khatib yitabye Imana ku wa 15 Gashyantare, 2021 aguye mu gace ka Unguja, yashyinguwe ku wa 16 Gashyantare. Impamvu y’urupfu rwe ntiyatangajwe.

Urupfu rwa Dr Khatib rwakurikiwe n’urw’uwahoze ari Minisitiri wungirije w’Umurimo, ubwikorezi n’Itangazamakuru, Atashasta Nditiye.

Nditiye yapfuye ku wa 12 Gashyantare agwa mu Bitaro byitiriwe Benjamini Mkapa biherereye i Dodoma.

Kuri uyu munsi Nditiye yapfuyeho, Tanzania yari yanapfushije, uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera n’ibijyanye n’Itegeko Nshinga, Bakari Mwampachu.

Bakari Mwampachu yashyinguwe mu cyaro cy’ahitwa Pande ku wa 13 Gashyantare 2021.

Ku wa 4 Gashyantare Tanzania yapfushije kandi umuhanga akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza Gatolika ya Ruaha, Prof Gaudence Mpangala, witabye Imana mu gihe yari amaze iminsi mike arwaye. Uyu mugabo yari umusesenguzi ukomeye mu bya politike.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare Tanzania kandi yapfushije abarimu babiri bo muri kaminuza bakomeye aribo Prof Delphina Mamiro na Dr Peter Mamiro.

Prof Benno Ndulu wayoboye Banki Nkuru ya Tanzania ari mu bayobozi bakomeye muri Tanzania baherutse kwitaba Imana

Dr Servacius Likwelile wabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari n’igenamigambi ni umwe mu bayobozi baherutse kwitaba Imana muri Tanzania

Visi Perezida wa Mbere wa Zanzibar, Maalim Seif Sharif Hamad, yapfuye nyuma y'iminsi mike byemejwe ko yanduye COVID-19

Umunyamabanga wa Perezida Magufuli , Amb John Kijazi, nawe aherutse kwitaba Imana

Dr Muhammed Seif Khatib wabaye Minisitiri w'umutekano nawe ari mu bayobozi bo muri Tanzania bapfuye muri Gashyantare

Atashasta Nditiye wahoze ari Minisitiri wungirije w’Umurimo, ubwikorezi n’Itangazamakuru nawe yapfuye muri uku kwezi

Langues: 
Thématiques: 

Partager