juin
01
2015

U Rwanda mu bihugu bitatu by’Afurika biha uburenganzira abagore mu bukungu no mu burezi

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika inyuma ya Afurika y’Epfo na Namibia yaje ku mwanya wa gatatu mu guha abagore uburenganzira busesuye mu bikorwa by’ubukungu ndetse n’ibijyanye n’uburezi hamwe n’uburenganzira bwo kwiga.
U Rwanda rwaje kuri uwo mwanya mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere BAD, ku ngingo yerekana uko uburinganire muri Afurika bwifashe hagaragazwa uruhare rw’umugore mu bukungu, uburenganzira bwabo ku butaka cyangwa ku bijyanye n’ubuzima hamwe no kwiga.

Mu rutonde rwakozwe, Afurika y’Epfo yashyizwe ku mwanya wa mbere, u Rwanda ruza kuwa kabiri mu gihe Namibia yaje ku mwanya wa gatatu. Mu bihugu byaje mu myanya ya nyuma, harimo Somalia , Sudan na Mali.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na BAD, harebwa uko abagore n’abagabo bafatwa mu bihugu 52 muri 54 bigize Afurika. Ibihugu birimo Somalia, Mali, Guinea, Mauritania, Niger, Chad na Côte d’ Ivoire byagaragaye ko bigifite intambwe ndende yo gutera kugira ngo bigire aho bigera.
Kuva mu mwaka wa 1994, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Politiki yo guteza imbere abagore aho bahariwe 30% by’imyanya mu nzego zifata ibyemezo.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere akaba ari nacyo cyonyine ku Isi aho hafi kimwe cya kabiri cy’abagize Inteko Ishinga amategeko ari abagore.

Rwagize uruhare rukomeye mu kugabanya imfu z’ababyeyi cyane abapfa babyara kubera korohereza abantu kugerwaho n’ubuvuzi. Ibi rubisangiye n’ibindi bihugu birimo Ghana na Éthiopie nkuko ubu bushakashatsi bwabigaragaje.

Ubu bushakashatsi bwa BAD, bwagaragaje ko umugore ashobora kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere, gusa ko hakiri imbogamizi nyinshi zibazitira.
Abagore 75%, byagaragaye ko bakora imirimo y’ubuhinzi itanga byinshi mu biribwa.
Ariko, isoko ry’umurimo muri Afurika rituma benshi babona amafaranga make cyane. Ingero zatanzwe ni muri Côte d’Ivoire aho bafite 62% by’inganda nto ariko zitanga umusaruro muke.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko umugore agira uburenganzira buke ku butaka kubera amateka nk’aho muri Mali, abagore 5% aribo bafite uburenganzira ku butaka. Amabanki ngo akunda kubima inguzanyo bishingiye ku muco bigatuma ibikorwa byabo by’ubushabitsi (business) bidindira.

Mu bice bimwe by’icyaro muri Senegal, byagaragajwe ko abagore bamara amasaha ari hagati ya 15 na 17 ku munsi bakora imirimo yo mu rugo, bashaka inkwi, bavoma amazi bazira kuba ibihugu byabo bidafite ibikorwa remezo bihagije.
Mu bihugu 35 byakorewemo ubushakashatsi, amategeko ategeka abagore kubaha abagabo babo.
Ubu bushakashatsi bwasabye ko havugururwa uburenganzira bw’umugore ku murimo, ku bijyanye n’amafaranga, ibikorwa remezo, uburezi ndetse n’ubuzima. Uburinganire bw’umugabo n’umugore muri Afurika ngo bwazamura umugabane wose muri rusange.

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager