juin
06
2021

U Rwanda rwamaganye ibyo kwicisha inzara Rusesabagina byakwirakwijwe na The New York Times

d337594180e4fb8556c041ceecc8c6.jpg

https://www.igihe.com/politiki/article/u-rwanda-rwamaganye-ibyo-kwicisha-inzara-rusesabagina-byakwirakwijwe-na-the-new

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kuri uyu wa Gatandatu rwanyomoje amakuru y’uko Paul Rusesabagina yaba ari kwicishwa inzara muri Gereza ya Nyarugenge no kutemererwa kubonana na muganga.

 

Ni amakuru yatangajwe n’Ikinyamakuru The New York Times kimaze igihe gisohora inkuru zisa n’izigamije guharabika isura y’u Rwanda, by’umwihariko ku kibazo cya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Inkuru y’icyo kinyamakuru yasohotse kuri uyu wa Gatandatu yavugaga ko umuryango wa Rusesabagina ngo yawumenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.

Mu nkuru ntabwo hagaragazwa ikigomba gushingirwaho Rusesabagina yimwa amafunguro n’imiti. Umunyamakuru Abdi Latif Dahir nta nubwo yigeze atera intambwe ngo abaze inzego bireba mu Rwanda ngo zibitangeho ibisobanuro cyangwa zibyange mbere yo gusohora inkuru.

RCS ibinyujije kuri Twitter, yamaganye ayo makuru y’ibihuha kuri Rusesabagina, ivuga ko atigeze yimwa ibiribwa cyangwa imiti.

Iti “Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rufata imfungwa n’abagororwa bose kimwe kandi rwita ku bakenewe kwitabwaho byihariye. Ku kibazo cya Rusesabagina Paul, ubwo yoherezwaga muri Gereza ya Nyarugenge yahawe icyumba cyihariye n’amafunguro yihariye.”

“Mu minsi ishize yashyizwe mu cyumba rusange kirimo n’izindi mfungwa nyuma yo kwinubira icyo yise ‘gufungirwa mu kato’, ibintu bitaba mu magereza yo mu Rwanda. Kuri ubu ahabwa ifunguro rimwe nk’iry’izindi mfungwa kandi abonana na muganga igihe cyose abikeneye nkuko byari bimeze na mbere.”

Rusesabagina uri imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

New York Times, umusangirangendo w’umuryango wa Rusesabagina ?

Mu mboni z’ibinyamakuru byinshi byo mu Burengerazuba, usanga u Rwanda rugaragazwa nk’igihugu kitagira akeza kakirangwamo. N’ibyiza u Rwanda rwagezeho, abanyamakuru bo mu Burengerazuba usanga babyihunza, banabitangazaho inkuru runaka ugasanga bisa na ba bandi bataha ubukwe baje gutara imishono.

The New York Times ni kimwe muri byo. Hashize igihe isohora inkuru ziteye kwibaza ku Rwanda ndetse rimwe na rimwe zakwitwa nk’ubushotoranyi. Byageze ku kibazo cya Rusesabagina ho isya itanzitse.

Iki kinyamakuru kiri mu bya mbere bike ku Isi byabashije kuvugana na Rusesabagina akigezwa mu Rwanda muri Nzeri 2020. Mu byo bavuganye icyo gihe, we ubwe yivugiye neza ko afashwe neza.

Inkuru ya New York Times yasohotse tariki 18 Nzeri 2020, Rusesabagina wari ukiri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagize ati “yego nyuma y’iyo minsi itatu, nafashwe neza cyane, nta kintu na kimwe nanenga kugeza ubu. Ndya ibyo buri munyarwanda wese arya, mpabwa buri kimwe cyose nshatse. Ubwo rero mfashwe kimwe nk’undi munyarwanda wese”.

Umuntu yakwibaza uburyo Rusesabagina yaba yarafashwe neza ari muri kasho, yagera muri gereza akaba ariho afatwa nabi kurushaho.

Ikindi kigaragaza ko inkuru ya New York Times igamije guteza byacitse, ni uburyo ishimangira ko agiye guhagarikirwa amafunguro, amazi n’imiti! Ni mu gihe bizwi neza ko umuntu abeshwaho n’ibiryo, u Rwanda rwaba rufite nyungu ki mu kwima umuntu ibiryo cyangwa imiti, kandi ari kimwe mu mahame y’uburenganzira bwa muntu?.

Mu mahame agenga umwuga w’itangazamakuru ubusanzwe inkuru ivuzwe ku mpande ebyiri zitumva ibintu kimwe, buri ruhande ruhabwa umwanya rukagira icyo ruyivugaho. Mu nkuru ya The New York Times nta na hamwe bigeze bavugisha Guverinoma y’u Rwanda kuri ibyo birego by’umuryango wa Rusesabagina, ngo wenda yange kugira icyo ibitangazaho ariko yabimenye!

Ni imikorere y’abanyamakuru bo mu biro (armchair journalists), bicara bakandika amabwire gusa nta kugenzura ukuri na guke mu byo babwiwe cyangwa se ngo biyererutse bavangemo ukuri guke, babaze impande bireba.

Mu nkuru, hagaragazwa ko umunyamategeko wa Rusesabagina n’umuryango we bagerageje kujya kumusura mu mpera z’iki cyumweru ntibabashe kumugeraho. Umuntu aha yakwibaza uburyo nyiri ugufungwa yabamenyesheje ko agiye guhagarikirwa imiti, amazi n’ibiribwa kandi bataramugezeho.

Icyakora ku bamaze iminsi bakurikiranira hafi ibya New York Times ku Rwanda nta gitangaza kirimo. Iki gitangazamakuru kuva Rusesabagina yafatwa, cyakomeje kumubogamiraho bidasanzwe, kimwerekana nk’intwari ngo ‘yarokoye’ amagana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inkuru itavugwaho rumwe n’abitirirwa ko barokowe kuko bemeza ko babanzaga kwishyura kugira ngo bahabwe ubuhungiro muri Hotel des Mille Collines Rusesabagina yacungaga.

Ntacyo icyo kinyamakuru kivuga ku baturage ba Nyabimata n’ahandi ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN byagabwe, bigahitana inzirakarengane z’abaturage cyangwa se ibindi byaha ushinjwa aregwa.

Ikindi kigaragara, New York Times iri mu murongo uhishe wo gufasha umuryango wa Rusesabagina gukomeza guharabika u Rwanda, no kwereka amahanga ko adafashwe neza.

Umuntu yavuga ko ibya New York Times n’Umuryango wa Rusesabagina ari bimwe by’ushaka kukurya atabura imboga agukoza.

Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi muri Kanama 2020, abo mu muryango we bagerageje kweza no gusibanganya ibyaha akurikiranyweho.

Mu kubigeraho, bagiye bakoresha uburyo bwose bafitiye ubushobozi burimo no gukorana n’ibinyamakuru bikomeye bisanganywe umurongo wo kugaragaza nabi isura y’u Rwanda.

Uwo muryango wabanje kuvuga ko Rusesabagina yakorewe iyicarubozo, New York Times iri mu bamugezeho bwa mbere akigera mu Rwanda kandi ibyo by’iyicarubozo ntabyo yababwiye, nta n’aho mu nkuru yabo bagaragaje ko wenda bamusanganye ibikomere cyangwa ihungabana, nyamara inkuru bakomeje kugenda bwamwandikaho zimugaragaza nk’inzirakarengane.

Umuryango wa Rusesabagina ahanini bigizwemo uruhare n’umukobwa we, Carine Kanimba wakomeje kwiruka mu bihugu by’u Burayi na Amerika ushaka uburyo ifungwa ndetse no kugezwa imbere y’ubutabera kwa Rusesabagina byaburizwamo ndetse ngo byaba ngombwa na Leta y’u Rwanda ikaba yashyirwaho igitutu.

Carine Kanimba, yageze n’aho anenga imyitwarire y’u Bubiligi nk’igihugu cya kabiri cya se, aho yibazaga icyo kuba se afite ubwenegihugu bw’iki gihugu bimumariye mu gihe kidashobora kumukurikirana ngo arekurwe.

Ibi byose byakorwaga n’umuryango wa Rusesabagina ushaka ko Leta y’u Rwanda ishyirwaho igitutu n’amahanga ikamurekura, gusa ntibyabahiriye kuko u Rwanda rutasibye kugaragaza ko ikibazo cye kiri mu rukiko, hakwiye gutegerezwa umwanzuro ruzagifataho.

Uwanditse iyi nkuru ihimba imibereho itariyo ya Rusesabagina ni Umunya-Kenya ufite inkomoko muri Somalia, Abdi Latif Dahir, Ushinzwe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri The New York Times kuva mu 2019.

RCS yatangaje ko Rusesabagina afashwe neza nk'izindi mfungwa n'abagororwa

Langues: 
Thématiques: 

Partager