Jan
10
2021

U Rwanda rwamaganye raporo y’Umuryango w’Abibumbye irushinja kugira ingabo muri RDC

Leta y’u Rwanda yamaganye raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yarushinjaga kugira ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ruvuga ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare biheruka hagati y’ibihugu byombi. Raporo y’izi mpuguke yasohotse ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize, yavugaga ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zayo mu bikorwa by’imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda, rigaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite. Iri tangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kandi igashimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu mirwano biherutse guhuza ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ingabo za Congo (FARDC)”. Rikomeza rivuga ko u Rwanda rwishimira ubufatanye rufitanye na RDC burimo n’ubwa gisirikare ariko ko “bugarukira gusa mu gusangira amakuru y’ubutasi ku mitwe y’inyeshyamba ikorera muri Burasirazuba bwa Congo, kandi ikagira ingaruka ku bihugu byombi”. U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ubushake n’umuhate warwo mu guteza imbere no gushyigikira amahame y’imicungire y’umutungo kamere w’imbere mu gihugu ndetse no mu Karere ruherereyemo, mu rwego rwo kwirinda isarurwa n’icuruzwa ryawo mu buryo butemewe n’amategeko. Ni muri uru rwego muri Gashyantare 2020, u Rwanda ruherutse kwereka itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ingamba ruri gushyira mu bikorwa kugira ngo ruhashye icuruzwa rya magendu ry’amabuye y’agaciro; icyo gihe rwanerekanye amabuye yafashwe n’inzego z’ubuyobozi. Leta y’u Rwanda yavuze ko itewe impungenge n’amakosa yagaragaye muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ibyo bigakorwa mu gihe zahawe amakuru yose zari zasabye mu gihe cy’ikorwa ry’iyi raporo, zikemererwa gusura aho zishaka, zikanaganira n’abatangabuhamya ndetse zigasubizwa ibibazo byose zabajije, ariko n’ubundi zikagira amakuru zirengagiza ntiziyashyiremo. U Rwanda ruvuga ko kubera izi mpamvu, rufite ugushidikanya ku kwigenga nyakuri kw’itsinda ryakoze iyi raporo. www.igihe.com

Langues: 
Thématiques: 

Partager