nov
01
2015

U Rwanda rwasabye ubufasha mu gushakisha abarenga 400 bakekwaho uruhare muri Jenoside

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ ibihugu mu gukurikirana abanyabyaha, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu bindi bihugu.

Yabivuze kuri iki Cyumweru mu nama yahuje abakuru ba Polisi zo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yabaye mbere gato y’inama ya Polisi mpuzamahanga iratangira kuri uyu wa Mbere i Kigali.

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko inama nk’iyi ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa icyakorwa cyane ko ishobora no gutangirwamo amakuru yatuma abakurikiranyweho Jenoside bafatwa.

Yagize ati “Nkatwe mu Rwanda muzi ko dufite impapuro zifite abantu zisaba bagera kuri 410 zoherejwe hirya no hino ku Isi, mu bihugu bigera kuri 30. Nta washidikanya ko muri aba bantu bose bari aha, wenda muri abo bantu twasabye ko bafatwa baba bari mu bihugu abari hano bakomokamo, bidegembya bizwi, cyangwa se bihishe bitaramenyekana.”

Minisitiri Busingye yavuze ko ubushake bw’ ibihugu mu gufata abo bakekwaho uruhare muri Jenoside rudashimishije, asaba ko hongerwamo ingufu.

Yagize ati “Ubushake ngirango umuntu ajye abubarira ku bikorwa. Avuge ati muri kiriya gihugu hariyo impapuro zingahe, bafashe bangahe, bohereje bangahe cyangwa baburanishije bangahe. Ibyo ngibyo ngira ngo munsi y’ubutayu bwa Sahara ni ibihugu bike cyane nka Uganda ndakeka na Kenya, ariko byafatanyije n’ igihugu cyacu cyangwa se n’ Urukiko Mpanabyaha rwakoreraga Arusha, Cameroun n’ ibindi bihugu bike.”

Yakomeje agira ati “Ariko muri rusange ni ikintu ntekerezako bikwiye kongeramo ingufu. Ni ikintu abayobozi nk’aba bahuriye aha bakwiye rwose gufata umwanya bakakiganiraho, kuko ntabwo wabwira abandi ngo mutunganye iki wowe utari kugitunganya.”

Raporo iheruka y’ Ubushinjacyaha igaragaza ko mu bihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Bufaransda nk’ ibihugu bicumbikiye benshi.

Mu bihugu byabashije kohereza abantu bakurikiranyweho ibyaha cya Jenoside mu Rwanda, harimo Canada, USA, Uganda, Denmark, Ubuholandi na Norvège ariko u Rwanda rwakunze kunenga ubushake buke bw’ ibihugu nk’ u Bufaransa mu gukurikirana abakekwaho ibyaha cya Jenoside.

Iyi nama y’Umuryango w’ abakuru ba Polisi yatumiwemo abaturuka mu bihugu 54, yiga cyane cyane ku byaha ndengamipaka birimo iterabwoba, gucuruza abantu, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’ ibindi.

 IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager