oct
08
2015

Uburezi : Kwirukana umunyeshuri bikoranwe ubushishozi

Nyuma y’aho bisa nkaho havanweho igihano cyo kwirukana abanyeshuri bagaragaza imico mibi ku mashuri yo mu Rwanda, bikaza no gutuma abarimu bakomeza kwinubira iyi myanzuro ; abarimu bo m’uturere twa Ngoma na Kirehe two mu ntara y’uburasirazuba baravuga ko ibi bibabangamiye ngo kuko hari igihe umwana ananirana ku ishuri bikaba ngombwa ko yirukanwa gusa ntibabyumva kimwe n’ababyeyi aho bavuga ko bidakwiye kwirukana umwana.

Ariko na none minisiteri y’uburezi mu Rwanda iratangaza ko itigeze ikuraho igihano cyo kwirukana umwana mugihe ikosa yakoze ridashobora kwihanganirwa ariko igasaba ko bitajya bihubukirwa ahubwo umwanzuro wazajya ubanza kugishwaho inama.  

Abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’ amahsuri muri utu turere twa Ngoma na Kirehe baratangaza ko hari amakosa akorwa n’abanyeshuri aba agaragara ko adakwiye kwihanganirwa , umwanzuro uba usigaye ukaba aba arukwirukana uyu munyeshuri akajya gushaka ahandi akomereza amasomo ye. Aba barezi gusa baravuga ko mbere yo kwirukana umwana bajya babanza kumwihanganira bakamuriga inama kwirukana bikaza mugihe ibindi byose byananiranye.

Gusa ababyeyi ntibemera na gato iki getekerezo cy’abarimu cyo kwirukana umunyeshuri witwaye nabi ngo kuko abarimu bo baba bifuza gutanga ibihano bikarishye gusa. Ngo guhana sukwirukana gusa kuri aba babyeyi ngo umwana wamuha igihano cyo guhinga aho kugirango atahe burundu cyangwa mugihe cyicyumweru.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya avuga ko ministeri akorera itigeze ikuraho igihano cyo kwirukana ariko ngo uku kwirukana bikwiye kwitonderwa mbere hakajya habanza kugishwa inama icyemezo ntigifatwe n’umuntu umwe.

Imyitwarire y’abanyeshuri mu mashuri igaragaramo ibibazo birimo gukoresha ibiyobyabwenge, uburara bujyana no kwishora m’u busambanyi ndetse n’ibndi.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:23

Partager