avr
29
2016

Uburwayi bw’imyumbati mu karere ka Rwamagana

Abatuye mu kagali ka Kanyangese  umurenge wa Gahengeri akarere ka Rwamagana ho m’u Burasirazuba bw’u Rwanda bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubura imbuto y’imyumbati y’imituburano ngo dore ko iyo bari bagerageje guhinga muri iki gihembwe cy’ihinga yajemo uburwayi bikaba bikomeje gutuma bahura n’ikibazo cy’inzara ndetse n’ubukene bukabije.Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahengeri bwo buravugako iki kibazo cyatewe nuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB kitabahereye imbuto ku gihe, ariko nubwo ntagihe butangaza imbuto izabonekera ubu buyobozi  bukaba bwizeza abaturage ko burimo gukora ubuvugizi kugirango iki kibazo cy’ibura ry’imbuto y’imyumbati gikemuke mu gihe cya vuba.

Imyumbati bafite mumirima iyo uyirebye ubona ibiti bihagaze ariko amababi yarumye ibindi ukabona ameze nkayahiye. Aba baturage bo babyita ko ngo iyi myumbati yasaze. Ntacyo bizeye gusarura habe namba nimugihe kandi aka gace nubusanzwe kugarijwe n’ikibazo cy’inzara. Tuganira nabo batubwiye ko bari basanzwe bahabwa imbuto nziza n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB ariko ngo muri iri hinga barategereje baraheba bakaba bafite impungenge z’imibereho muminsi iri imbere nacyane ko imyumbati aricyo gihingwa cy’ibanze muri aka gace.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahengeri bwo burashyira mu majwi ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB kuba kitaratanze imbuto y’imyumbati ku gihe ariko bukavugako bukomeje gukora ubuvugizi kugirango iki kibazo gikemuke n’ubwo ntagihe nyacyo bugaragaza nkuko bivugwa na Mbonyi Samson uyobora uyu murenge wa Gahengeri.

Nubwo aba baturage bagaragaza ko  iki kibazo cyo kutabona imbuto y’imyumbati y’indobanure kimaze umwaka,aka kagali ka Kanyangese karangwamo nikikibazo niko kagizwe akikitegererezo  mu bihinzi  bw’igihingwa cy’imyumbati.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager