Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda bwahishuye umuti w’amakimbirane urambye
Hirya no hino mu gihugu ntihasiba kumvikana amakimbirane ashingiye ku mpamvu zitandukanye, ndetse n’ingaruka z’ayo mu buryo bunyuranye, zirimo kwicana, urugomo n’ubukene.
Ikigo never Again Rwanda (NAR) kivuga ko mu bushakasahtsi cyakoze mu gihe cy’amazi atatu, mu turerere tune two mu ntara y’amajyepfo, bugamije gusesengura amakimbira, uko yakumirwa ndetse n’uko yakemurwa, bwagaragaje umuti urambye kuri iki kibazo.
Umuyobozi muri NAR ushinzwe Porogaramu, Eric Mahoro, avuga ko ubushakashatsi bakoze bwaberetse ko kwigisha abakiri bato amoko y’amakimbirane no kubatoza uburyo bwo kuyirinda ndetse no kuyakumira w’aba umuti urambye wafasha igihugu kubaho mu mahoro mubihe biri imbere.
Yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze, bwateretse ko gutoza urubyiruko kwirinda amakimbirane, bakerekwa ibibi byayo, ndetse bakigishwa n’uko bashobora guhuza abantu bafitanye ibibazo, waba umuti urambye wo gukumira amakimbirane, ariko hakabaho gukomeza kubakurikirana”.
Mahoro avuga ko bimwe mubyo babonye muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu basaga 1000, bo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyanza, harimo kuba amakimbirane agaragara muri sosiyete nyarwanda aterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukene, ubujiji n’izindi.
Bityo Mahoro akavuga ko gukumira no gukemura aya makimbirane akunze gutera ingaruka zitari nziza, bishoboka ariko bikwiye gushyirwamo ingufu bihereye ku rubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.
Hagamijwe gufasha igihugu kubaka sosiyete irangwamo amahoro, no gushyira mu bikorwa ibyo bakuye mu bushakashatsi, NAR yashyizeho ihuriro ry’urubyiruko bise “Ababibyi b’amahoro”, aho bigishwa kwirinda amakimbirane no kuyakemura bakoresheje uburyo bise “Ubuhuza”.
Kugeza ubu NAR, imaze guhugura urubyiruko rusaga 500, rwibumbiye hamwe muri iri huriro, aho ivuga ko intego ari ugutoza abakiri bato gukumira ingaruka zose ziterwa n’amakimbira usanga atangira ari mato nyuma akabyara ibibazo bikomeye.
Bamwe mu rubyiruko rusaga 300 bari bahuriye mu mahugurwa y’iminsi ine, mu karere ka Huye, kongererwa ubumenyi ku gukumira amakimbirane no kuyakemura babwie IGIHE ko mugihe kigera ku myka ibiri bamaze bari muri iri huriro hari bimwe mu bibazo bakemuye, bitewe n’uko bamaze kugirirwa icyizere mugace batuyemo.
Mariane Niyitegeka utuye mu murenge wa Gishamvu, mu Karere ka Huye atanga urugero rw’uko yabashije guhuza umugabo n’umugore bahoraga mu makimbira aterwano gucana inyuma, kuri ubu amahoro akaba ahinda mu rugo rwabo.
Niyitegeka ati “ Cyari ikibazo gikomeye cyane, bahoraga mu nduru barwana, ku buryo byari bizwi n’abayobozi bamwe bananiwe kigikurikirana, nanjye nabanje kwitinya ariko kuko nahuguwe kandi aria bantu nsanzwe nisanzuraho, nabashije kubahuza bariyunga, ndetse n’umwana umugabo yabyaye hanze yaramuzanye, ubu aba murugo rwabo bamurerana n’undi bafitanye”
Usibye uru rubyiruko rwahuriye mu mahugurwa y’iminsi ine mu karere ka Huye, bari kumwe na bamwe mu barimu, aho aba barimu bagaragje ko uru rubyiruko rw’abanyeshuri rumaze kugaragaza umusanzu ufatika mu gukumira amakimbirane no kuyakemura binyuze mu ma ‘Clubs” rukoreramo ku ishuri.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd