oct
16
2015

Ubuzima bwa buri munsi bw’umugore wo mu cyaro, kuvunishwa ni zo nkoni

Hambere ni inde wakubitwaga n’umugabo, agahohoterwa bikomeye, agakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu, akabaho ubuzima bw’uruvangitirane rw’inkeke; nta wundi utari umugore utuye iyo mu cyayo kure.

- Nubwo ntawe ugikubitwa,ubu kuvunishwa nizo nkoni 

-  Utazi gukora, umugabo uramuta 

- Gutunga ifaranga ni ihurizo kuri bamwe

Gusa mu Rwanda ibi bisa n’ibyabaye nk’isezerano rya kera nako nk’amateka. Uburemere bw’uburyo abagore bafatwaga, bwatumye buri mwaka tariki ya 15 Ukwakira Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Bamwe bati reka nta mugore ugikubitwa, abandi ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye amateka mu rwatubyaye nyamara rishobora kuba ririho ahubwo mu buryo bushya.

Mu museso, ikibunda kibuditse, ku buryo ushobora kuba watekereza ko abantu bose baryamye.

Nerekeje mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo uhana imbibi n’Umurenge wa Muyongwe. Muri taxi zimwe zitwara abagenzi zizwi nka “Tweregane” ababyeyi bamwe berekeje muri izo nzira babanje kugura amandazi na cake (some: cyecye) ngo bice isari.

Mu minota mike, ya taxi yacu iba ihagurutse i Nyabugogo, uyirebeye inyuma ntiwamenya ko yarenga umutaru , mu kanya gato iba itereye Shyorongi no ku Kirenge cya Ruganzu muri Rulindo, ubwo tuba dutaye kaburimbo twerekeza mu muhanda unyura Muhondo, Rushashi ukakugera i Ruli.

Abagore batamenyereye tagisi bazirukamo…

Muri taxi abagore babiri bagendaga basa n’abaguwe nabi n’amafunguro, buri kanya basimburana mu kuruka, kuko batamenyere izo ngendo zo mu modoka.

Ya mandazi bariye kandi imodoka igenda yicugusa mu mihanda y’ibitaka mu cyaro bamwe batangiye kuyagarura. Umwe muribo ati “ Nubwo ngenda mu modoka gake cyane ariko iyo ngeze mu rugo ndabirwara, kugenda mu modoka ni ibintu bitanyorohera iyo mbigerageje.”

Nanjye nti, waherukaga kugenda mu modoka ryari? Ati “ Nko mu kwa kabiri, hari ubukwe nari natashye i Musanze ariko narabirwaye nabwo biratinda.”

Hafi saa yine za mu gitondo, tugeze mu Murenge wa Muhondo, mu Kagari ka Musenyi, Umudugudu wa Gakuyu, nabwiye shoferi nti ‘unsige aho imbere’.

Nkiva mu modoka, natangiye kubona abagore hafi aho bashishikaye ku murimo ubahemba intica ntikize wo guhonda amabuye bita Konkase. Ni akazi katoroshye ariko bari bashishikaye.

Nifuzaga kubaganiriza ariko bake ni bo bemeye kuvugana nanjye abandi barampunga bamaze kumenya ko ndi umunyamakuru.

Muri abo bahondaga amabuye harimo abakobwa b’abangavu ndetse n’abagore, nababajije uko babaho mu buzima bwa buri munsi ndetse n’umusaruro bavana mu guhonda amabuye.

Mukamana Thabita ati “ Dushakisha amabuye mu gishanga, iyo tumaze kuyabona turayahonda n’inyundo twarangiza tukarindira umuguzi , ikijerekani kimwe bavomesha nicyo bapimisha ariko baba baragikase umunwa , maze ku kijerekani kimwe bakaguha igiceri cy’ijana.”

Igiceri cy’ijana bakibona babize icyuya…

Ati “Impamvu mvuga ko ijana ari amafaranga menshi ni uko turibona twagowe kandi ku munsi iyo waramutse neza ushobora guhonda nk’amajerekani atatu cyangwa ane, urumva nawe amafaraga umuntu aba acyuye. Ijana ndibona nahonze, amaboko yarushye kandi n’umutwe wamenetse.”

Umukobwa w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, ati “ Njyewe niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza , uyu munsi ndibwige ikigoroba, ubu mba naje gushaka amafaranga kuko nta handi nakura ibyo nkeneye iwacu barakennye umuntu akura azi kwirwanaho.”

Muri abo bose bahondaga amabuye, ntawe uzi ibijyanye n’Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro iyo ubabajije bakubwira ko ntacyo ababiziho.

Ugirumurengera Jacqueline ati “Ubuzima bw’umugore wo mu cyaro ni ubu ureba, ni ukuvunika, ni ugutunga urugo no kubyara ukarera ubundi gutembera bikaba amateka.

Umugore wo mu cyaro yicara hasi agakorera urugo

Nakomeje urugendo muri Muhondo jyenyine, abo duhuye tukaganira gutyo gutyo.

Nuko nza kubona uwitwa Mukarubuga Immaculee w’imyaka 61 y’amavuko wo mu Kagali ka Musenyi, umudugudu wa Kigali, arimo guhinga,umwana w’imyaka nk’itatu ari iruhande rwe.

Ati “Wa mukobwa we , imibereho y’umugore wo mu cyaro ni ukwicara hasi agakorera urugo kuko niko twabisanze. Iyo ushatse umugabo ntukorere urugo rwawe ngo rugire ibintu araguta akigendera. Uba ugomba gukora akajya abona ibyo anywera, yaba ari kumwe n’abandi akigamba ko inka ye yenda kubyara nyamara wenda atari nawe wayiguze, ng’ubwo ubuzima.”

Inyiturano y’umugore atazi gukora...

Ugirumurengera Jacqueline,ni umugore watawe n’umugabo we mu Murenge wa Muhongo, akagali ka Musenyi, umudugudu wa Gakuyu amusigana abana barindwi, avuga ko umugabo we atigeze ahinga.

Mu bwo Jacqueline avuga ko n’ubundi ariwe utunze urugo, kuba umugabo yaramutaye atazi impamvu, abandi bo bavuga ko iyo umugabo ari umunenganenzi akabona urugo rwakennye yigendera akazaba agaruka ubuzima bwabaye bwiza.

Iyo ikaba ari inzitizi ku mugore igihe umugabo we amuharira urugo wenyine.

Abafite telefoni ntibazi nomero zabo

Umugore wo mu cyaro muri Gakenke ikoranabuhanga ryamugezeho, ariko kubura umuriro,bituma batarikoresha.

Mukankuraga Agnes afite telefoni, bitewe n’ahantu akura umuriro ngo bimutwara urugendo rw’amasaha abiri byakubitiraho imirimo aba yifitiye akayibika ikibera aho nk’ibindi bikoresho byose bigendanwa.

Iyo umubajije nimero yayo ngo ayiguhe muzavugane yashyizemo umuriro akubwira ko nimero zayo ntazo azi.

Ati “ Nimero zayo nzifite ku gapapuro mu rugo, ubu rero uzinyatse ndi mu murima ntabwo nazimenya rwose.”

Siwe wenyine n’abandi bagore bavuye ku isoko rya Muhondo, aho bagenda mu mucyamo wo mu Kagali ka Musenyi ahateganye n’Umurenge wa Muyongwe muri bane bafite telefoni umwe gusa niwe wari uzi nimero ze za telefoni.

Iyo ubabajije impamvu babigiramo umwete muke kuzifata mu mutwe bakubwira ko nta gahunda ikomeye bazikoresha.

Guhinga,gutashya, kwahira, guteka...imwe mu mirimo bahariwe

Ubuzima bwa buri munsi ku mugore wo mu cyaro bushushanywa n’imirimo itandukanye.

Mu gitondo ajya mu murima guhinga, byagera saa sita agataha yikoreye ubwatsi bw’amatungo akajya gutekera abana; saa munani akagaruka mu murima gutera intabire ashaka n’ubwatsi bw’amatungo na none.

Nimugoroba ajya mu rugo guteka no kwita ku bana no kugaburira amatungo.

Abagore benshi bo mu cyaro,barangwa no gukora imirimo myinshi mu gihe bavuga ko imirimo y’umugabo yo iba ibaze, iy’umugore we ntirondoreka.

Umugore niwe ujya ku isoko yikoreye imitwaro, mu rugo niwe ujya kuvoma, kwahira ,gutunda ibishingwe, gutashya, gutera intabire guhinga, guteka, gukora isuku n’ibindi.

Naho umugabo iyo ahinguye, yasa inkwi mu gihe yabishatse yarangiza akarya akaruhuka ,ubundi akajya aho abandi bahungu bari (mu kabari).

Dukuzumuremyi Drocella afite imyaka 31 y’amavuko, atuye mu Kagali ka Musenyi ati “ Umugore aravunika nasanze mama ari we usa n’uwikoreye urugo abana tukamufasha, nanjye ubu narashatse mba ndi gushakisha. Niko zubakwa.”

Uwabyariye mu rugo, arabaga akifasha

Abimana Yvonne afite imyaka 23 y’amavuko yabyariye iwabo ( ni ukuvuga ko nta mugabo afite).

Ati “Kubyarira iwanyu ni ikibazo, ntabwo uba ufite uwakurengera, uba ugomba kwirwanaho ndetse n’intonganya hagati yawe n’ababyeyi ntizibure.”

Kuvunishwa nizo nkoni

Abagore bavuga ko nubwo umugore wo mu cyaro atagikubitwa uretse kuvunishwa mu mirimo bikorwa kuri bamwe na bamwe, ngo inteko z’abaturage zifasha gucyemura ibibazo.

Kankwanzi Gatarina umukecuru w’imyaka 83 mu Kagali ka Musenyi, Umurenge wa Muhondo avuga ko hambere umugore yari yaragowe, yakubitwaga nk’inka ntagirirwe impuhwe.

Ati "Ukuvunishwa nizo nkoni abagore bo mu cyaro basigaye bakubitwa , kuko mu bindi iyo hagize uhohotera undi bishyirwa mu nteko z’abaturage ziba buri wa kane agahanwa. Nabyo rwose bizavugururwe.”

Ubujiji bwarashize, harabura ifaranga ngo bisirimure

Nyirabyarabuze w’imyaka 64 ati "Uretse ubukene butuma umuntu atisirimura cyane, ubujiji bwarashize ntawe unukira abandi mu nama, ntawe urara hasi, umugore wa kera yari yaragowe."

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro washyizweho n’imiryango itegamiye kuri Leta mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 1995.

Wemejwe n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu myanzuro yayo 62/136 yo kuwa 18 Ukuboza 2007 hagamijwe kuzamura iterambere ry’umugore wo mu cyaro wibera mu mirimo akaba aribwo buzima bwe ndetse hamwe na hamwe akanahohoterwa.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager