Ushobora kuba wenda usomye iyi nkuru wari usanzwe ukoresha umuhanda Kigali-Rubavu mu modoka rusange cyangwa mu yawe ujya muri gahunda zitandukanye; tekereza kuba muri uyu muhanda nibura mu modoka eshanu zikunyuraho harimo ebyiri zambaye ‘Plaque’ zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru rujya n’uruza rw’abantu rwakurikiye iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021. Ni umunsi wabaye uw’icuraburindi ku baturage bo mu Mujyi wa Goma n’utundi tuyituriye.
Ibyabaye kuri uwo munsi byaciye igikuba abakuze bibuka iby’ejo bundi mu 2002, ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kigahitana ubuzima bw’abantu 245, abandi ibihumbi 120 kibasiga badafite aho gukinga umusaya.
Ni byo koko iyagukanze ntijya iba inturo! Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ushize, Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, icyihutirwaga ku baturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Umujyi wa Goma cyari ugukiza amagara yabo, benshi bahungira ku muturanyi wabo bise mwiza [u Rwanda], na we abakirana ubwuzu n’urugwiro nk’uko abisanganywe mu muco we.
Nibura kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Abanye-Congo basaga 8.735 ni bo binjiriye ku Mupaka Munini uhuza u Rwanda na RDC [Grande Barrière] binjira mu Rwanda mu gihe abandi 5.100 binjirira kuri Petite Barrière naho 60 binjirira ku mupaka wa Busasamana.
Iyi mibare IGIHE yahawe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ikomeza igaragaza kandi ko mu Karere ka Rubavu hari hasanzwe hacumbikiwe Abanye-Congo bagera kuri 600. Aba ni abahageze kuva ku wa 22 Gicurasi 2021.
Inshuti nyayo igaragarira mu makuba
Kuva ku munsi Nyiragongo yarutse, [hari ku wa 22 Gicurasi 2021] Abanye-Congo benshi bahise bihutira gukiza amagara yabo bamwe bahungira mu bindi bice by’igihugu cyabo ariko abenshi bahungira mu Rwanda.
Ubuvugizi bwa Guverinoma ya Congo bwahise butanga amatangazo hifashishijwe Radio n’ibindi binyamakuru bumenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.
Bamwe bagiye banyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe - Petite Barrière - Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo - Sep Congo - Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.
Mu masaha y’ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.
Bwakodesheje Coasters zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk’amandazi ndetse n’ibiringiti byo kwifubika.
Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by’umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n’abarwayi.
Abana batari bari kumwe n’ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha. Abanyarwanda bashimiye urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.
Nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ariko, hakurikiyeho imitingito yari ikomeye ku ruhande rwa Congo ndetse no mu Rwanda yarahageze ishegesha Akarere ka Rubavu nubwo yageze mu gihugu hose.
Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.
Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga yagera kiramutse kirutse.”
Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”
Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.
Imbamutima z’Abanye-Congo bakiranywe yombi!
Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kane, Umujyi wa Rubavu wari wuzuye urujya n’uruza rw’abaturage baturutse I Goma no mu bindi bice bya RDC, aho binjiraga mu Rwanda banyuze ku mipaka itatu irimo ibiri isanzwe izwi ya Grande Barrière na Petite Barrière.
Guhunga ntabwo ari ikintu gisanzwe kuko byabasabye gupakira mu bikapu bimwe mu byo bari batunze, bashyira za matela ku mutwe, ibyo gutekamo n’ibindi bikoresho bishoboka.
Abageraga ku mupaka bakimara kwinjira mu Rwanda, basangaga inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zibategereje zikabaherekeza ndetse imodoka ifite indangururamajwi yagendaga izenguruka mu Mujyi wa Rubavu imenyesha impunzi aho zerekeza.
Ku mupaka bashyirwaga mu modoka zateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, imodoka nini z’Ingabo z’u Rwanda, RDF ndetse n’iza Polisi y’u Rwanda, bakajyanwa kuri Collège de Gisenyi Inyemeramihigo ari naho bahererwaga ubufasha bw’ibanze burimo amazi yo kunywa, ibyo kurya, babapimwa Covid-19 n’ibindi.
Itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE bari muri iyi Ntara y’Uburengerazuba baganirije bamwe muri aba baturage bagaragaza imbamutima zabo nyuma yo kwakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda bari kumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Uzamukunda Belyse yagize ati “Hari ubutumwa twahawe na Guverineri butubwira ko abatuye Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo bagomba kuba bawuvuyemo, ni yo mpamvu nashatse inzira insubiza i Kinshasa.”
Uwitwa Uwamahoro Queen wavukiye mu Rwanda ariko nyuma ajya gutura mu Byahi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yagize ati “Batwakiriye neza badupima Covid-19, tumeze neza ariko njye mfite abavandimwe hano mu Rwanda nifuza ko baduha uburenganzira tukabasanga bakaba baducumbikiye.”
Mawazo Devotha yagize ati “Mu Rwanda batwakiriye neza rwose twarabyishimiye kandi bakomeje kudufasha kuva aho twagereye hano. Ni byiza cyane turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda.”
Mbamba Maliro Christophe yagize ati “Twageze hano baduha bisi ziratujyana. Nta wigeze agira ikibazo cy’umutekano hano mu Rwanda. Batwakiriye neza, ubu tumeze neza turishimye rwose.”
Umuyobozi w’Umudugudu [Chef de Village] wa Kayanza muri Territoire ya Rutshuru, Ngizwenimana Karyugahawe yagize ati “Twageze hano baratwakira, abavandimwe batuzanira ibiryo ku mashuri aho twari turimo badufata neza tubona n’umuyobozi adufasha gushishikariza abaturage ba hano batuzanira ibyo kurya mbese turara neza.”
Aba baturage bari kugera mu Rwanda kandi bagapimwa icyorezo cya Covid-19, ku buntu abasanzwe bagifite bakoherezwa mu bigo bigenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo bakitabwaho na Guverinoma y’u Rwanda.
Uretse abarwayi b’iki cyorezo kandi, abafite izindi ndwara zisanzwe bari kwitabwaho mu buryo bwihariye bakaba bashyirwa mu bitaro cyangwa andi mavuriro ya Leta bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze. Ni ibintu byose biri gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda, bivuze ko nta kiguzi abari kuvurwa bari gucibwa.
Umuhanda Rubavu-Kigali, imodoka nyinshi ni izo muri Congo
Mu basaga ibihumbi 14 bahungiye mu Rwanda harimo abafite ubushobozi aho bageraga mu Karere ka Rubavu bafite imodoka zabo bwite zirimo imiryango yabo n’abandi bashoboraga kubona uko bafasha. Aba bageraga mu Rwanda bakoherezwa ahahoze Inkambi ya Nkamira mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, bagapimwa Covid-19, hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.
Nyuma y’iminota 20 babaga bamaze kubona ibisubizo, bityo bagahita bahabwa uburenganzira bwo gukomeza bakarenga Akarere ka Rubavu bajya mu bindi bice by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali.
Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane, habarurwaga nibura abarenga 1182 banyuze kuri iki kigo cya Nkamira, aho bose bapimwe Covid-19, ibipimo bikagaragaza ko harimo batandatu bafite ubwandu bw’iki cyorezo.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison yabwiye IGIHE ko abari kuza mu Rwanda bose bari gupimwa abasanganywe Covid-19 bakoherezwa mu bigo bya Kanyinya, Nyarugenge n’ahandi hagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo.
Yagize ati “Nubwo baje mu Rwanda mu bihe bya Covid-19 ntabwo twari kunanirwa kubakira, aho icyakozwe ni ugukomeza kugerageza ko ingamba z’ubwirinzi zubahirizwa kuko kugeza ubu turimo kubapima Covid-19, abo dusanze bayifite nubwo ari bake bakoherezwa mu bigo bisanzwe byakira abarwayi b’iki cyorezo mu Rwanda.”
Abenshi muri aba baturage bageze mu Rwanda bafite imodoka zabo bashaka kujya mu bindi bice by’igihugu [Ni abataracumbikiwe ku Nkambi ya College Inyemeramihigo] bari benshi cyane ku buryo nibura mu muhanda werekeza I Kigali byari bigoye kuri uyu wa Kane kuba wabona imodoka eshanu hatarimo eshatu zifite Plaque yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko izi mpunzi zirenga ibihumbi 14 zamaze kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021, ariko hari n’abandi bakomeje mu bindi bice by’igihugu.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubakira hiyongereyo n’abandi bashibora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa asaba abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi guhagarika kuwuvamo bawuhunga, kuko haramutse habaye ikibazo babimenyeshwa.
Ati “Ibihugu byombi binyuze mu murongo watanzwe n’abakuru babyo, Perezida Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi batanze umurongo w’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, natwe rero iyo ntero yabo niyo twikiriza. Rero dufatanya muri byinshi birimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”
Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amakuba bahuye na yo y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo hari abaturage baduhungiyeho turabakira, ubu tumaze kwakira abarenga ibihumbi 14 ariko hari n’abandi bakomeje kuza twiteguye na bo kubakira neza tubaha ubufasha bw’ibanze.”
Mu bikorwa remezo byashyiriweho impunzi ziri mu Nkambi ya Collège Inyemeramihigo birimo ubwiherero burindwi, amavomero ane, amatara y’umuriro w’amashanyarazi, Poste de Santé n’abaganga 15.
Ibiribwa bahawe kuri uyu wa 27 Gicurasi birimo umuceri, ifu y’igikoma, amandazi n’ibindi bitandukanye.