Muri uwo mujyi ndetse no mu ma karitsiye awukikije hagaragaraga umuturage umwe umwe mu muhanda na we wabaga afite impamvu zifatika zirimo nko kujya kwivuza, abagemurira abarwayi, abajya guhaha ariko bagaragaje impamvu zifatika bagiyeyo n’abandi bafite impamvu zihariye.
Nk’uko bisanzwe urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano, bakomeje gukora akazi gakomeye, bayobora abaturage batabahutaza, ahubwo babaganiriza banabereka ububi bw’icyorezo cya COVID-19.
Inzu hafi ya zose mu mujyi wa Musanze zirafunze, uretse Farumasi, amaduka make acuruza ibiribwa, Banki na Station za Essence.
Icyagaragaye ni uko abacuruza ibiribwa babuze abaguzi aho bafite impungenge z’uko byangirika dore ko kubera gahunda yo guhana intera hagakora 30%, uwakoze nko ku itariki 17 azagaruka ku itariki 21, bakagira impungenge ko bazajya basanga ibiribwa byabo birimo inyanya n’ibindi bibora bizaba byaramaze kwangirika.
- Nyuma yo kubura abaguzi afite impungenge ko imbuto ze zangirika
- Uyu ngo ni abamutumye
- Amashaza yayakatuye ayakura ku 1200 ayashyira kuri 700 ariko yabuze abaguzi
- Ikilo cy’isombe ni 300 Frw mu gihe ubusanzwe cyaguraga 400Frw
- Ni uku mu mihanda y’umujyi wa Musanze byifashe
- Ku isoko rikuru rya Musanze hahoraga abantu benshi ariko ni uku hasaga
- Abanyonzi bayobotse iyo gutwara ibicuruzwa biribwa n’ibindi byifashishwa mu gutekahttps://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uko-byifas...