juin
08
2015

Umuhora wa ruguru: amasezerano yo kurwanya ibyaha byo mu ikoranabuhanga

Inama ya cumi Y’ibihugu bihuriye ku muhora wa ruguru Ariwo north corridor, yateraniye i kampala muri Uganda ku musozo w'iki cyumweru. Abakuru b’ibihugu barimo uw’uRwanda, uwa Kenya, Uganda n’abari bahagarariye uBurundi na Soudan y’Epfo biyemeje kwihutisha ibikorwa byemejwe mu nama zabanje ariko ibi bikajyana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Aba bakuru b’ibihugu bari muri iyi nama bashyize umukono  ku masezerano yo kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga , nka kimwe mu biri kuzamura intera muri ibi bihugu. Ibi byaha ngo bishobora kuzabangamira imishinga y’iterambere muri ibi bihugu.

Aba bakuru b’ibihugu baheruka kandi kwemeza umushinga wo gukoresha indangamuntu mu karere, nk’icyangombwa cy’inzira na Visa imwe ku bakerarugendo. Banatangije iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Kenya, Uganda n’ u Rwanda, uyu muhanda ngo uzoroshya ubwikorezi burimo n’ ubw’ ibikomoka kuri peteroli, aha ariko hakabaho  no guteganya n’ umushinga w’ uruhombo ruzanyuzwamo ibikomoka kuri peteroli rugahuza ibihugu bihurira ku muhora wa ruguru ruzuzura mu 2017.

 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager