jui
31
2021

Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byakuwe muri Guma mu rugo

Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byakuwe muri Guma mu Rugo byari bimazemo iminsi 15 byari byashyizwemo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus.

 

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni yo yafatiwemo umwanzuro wo gukuraho Guma mu rugo yari yashyizweho kuva ku wa 17 Nyakanga 2021.

Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura Coronavirus bwawubonekagamo.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu imaze gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze yanzuye ko Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro bivaniweho Guma mu rugo. Ni icyemezo kizamara ibyumweru bibiri aho kizatangira kubahirizwa ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 15 Kanama 2021.

Muri ibyo byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, hanzuwe ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’uturere tw’igihugu zizasubukurwa uretse izo kujya no kuva mu mirenge 50 iri muri Guma mu rugo.

Mu mabwiriza mashya, ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00AM).

Ingamba zashyizweho zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose:

a. Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) ivanyweho mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). lbikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM)

c. Amateraniro rusange yose arabujijwe.

d. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere tw’Igihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

e. Ibiro by’Inzego za Leta n’iz’abikorera (public and private offices) byemerewe kongera gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo.

f. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

g. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zirasubukuwe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

h. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

l. Resitora zemerewe kongera gukora, ariko zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (take-away).

j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

k. Insengero zirafunze.

l. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19 .

m. Ibikorwa by’ubukerarugendo, bwaba ubw’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga (domestic and international tourism) bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe.

o. Pisine (swimming pools) na spas bizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bemerewe kubikoresha aho bacumbitse muri hoteri, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

p. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro (gyms and recreational centers) bizakomeza gufunga.

q. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa.

r. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

s. lbikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Langues: 
Thématiques: 

Partager