Jan
18
2021

Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo

Inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse abanyarwanda bose basabwa kugabanya ingendo bakoraga, bagasigara bita ku za ngombwa gusa. Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa ariko Umujyi wa Kigali ni wo wibasiwe cyane kurusha izindi ntara. Urugero nko mu minsi umunani muri Kigali handuye abantu 720 mu gihe mu minsi itanu hapfuye abantu 14. Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo uyu mwanzuro yayobowe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko bishoboka ko umubare w’abanduye muri Kigali ari munini kurusha uzwi uyu munsi, kuko hari n’abandura bagakira batabizi nyuma yo kugira ibimenyetso byoroheje nk’ibicurane. Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura COVID-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y’Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’iki cyorezo. Riti “Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.” - Ingamba zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali: a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19). c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo. d. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera. e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00PM) f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away). g. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga. h. Insengero zirafunze. i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). k. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo. l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB. m. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15. www.igihe.com

Langues: 
Thématiques: 

Partager