oct
30
2015

Umukuru w’Igihugu ushoje manda ‘neza’ yemerewe kuba Senateri abanje kwandikira Sena

Umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye ugena ko Perezida wa Repubulika urangije manda ye ‘neza’ ahabwa kuba umusenateri abanje kwandikira Perezida wa Sena akabyemererwa.

Ingingo ya 80 mu Itegeko Nshinga rivuguruye ivuga ko Perezida wa Repubulika urangije manda neza yandikira Sena ayisaba kuba umusenateri, biro ikabyigaho ikamusubiza mu gihe kitarenze iminsi 30.

Mu nteko rusange yatoye zimwe mu ngingo zigize umushinga w’ Itegeko Nshinga rivuguruye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2015, Abadepite benshi ntibanyuzwe n’ ibivugwa muri iyo ngingo, Depite Rwaka we aterura agira ati “Ingingo ivuga koPerezida warangije manda neza kubanza kubisaba ntabwo aribyo, kubanza gupfukama, ntabwo aribyo, bikwiye guhita byikora.”

Abandi badepite benshi barimo Mudidi, Christine n’ abandi, bashimangiye ko bidakwiye ko umuntu wari Umukuru w’ Igihugu abanza gusaba abo yayoboraga ko bamwemerera kuba Senateri.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’ Arc, Visi Perezida w’ Umutwe w’Abadepite ushinzwe ibikorwa by’ Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko ahubwo boroheje urugendo byasabaga mbere, kuko ngo Itegeko Nshinga risanzwe ryagenaga ko uwari usanzwe ari Perezida wa Repubulika urangije manda wifuza kuba umusenateri, yandikira Urukiko rw’ Ikirenga bikanyuzwa mu rubanza.

Igika cya Mbere cy’ ingingo ya 82 y’ Itegeko Nshinga ryari risanzwe, yagiraga iti “Sena igizwe n’Abasenateri makumyabiri na batandatu (26) bafite manda y’imyaka umunani (8) muri bo nibura mirongo itatu ku ijana (30%) bakaba ari abagore. Abo Basenateri biyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu babisabye Urukiko rw’Ikirenga, ariko bagomba kuba bararangije neza manda yabo cyangwa barasezeye ku bushake bwabo.”

Depite Uwimanimpaye we yavuze ko borohereje Umukuru w’ Igihugu ushaka kuba Senateri, ariko ngo kugira ngo abe senateri ntiyapfa kuza ngo yicare muri sena gusa, bigomba kugira aho bibanza kunyura.

Yagize ati “Ikijyanye n’ uko Perezida urangije manda neza asaba kuba umusenateri, mu Itegeko Nshinga ryari risanzwe harimo ko abisaba Urukiko rw’ Ikirenga rukicara rugaca urubanza akemererwa. Twaje kwicara turavuga ngo Perezida urangije manda ye araza afate intebe ahite yicara, agomba kugira uburyo ahagera. Ubu twemeje ko abisaba urwego agiye gukorera.”

Itegeko Nshinga rigena ko Abasenateri ari ibyiciro bitatu birimo, abashyirwaho, abatorwa n’ abahoze ari Abakuru b’ Ibihugu.

Iyi ngingo yatowe n’ abadepite 74, ntawayanze, imfabusa iba imwe.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager