oct
26
2015

Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati witeze byinshi ku miyoborere myiza y’u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru wa ECCAS (Economic Community of Central African States), Ahmad Ahmad Allam-Mi aremeza ko ubunararibonye bw’u Rwanda mu miyoborere myiza buzwi n’Isi yose. Akavuga ko buzafasha Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS) gushinga imizi.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Ahmad Ahmad Allam-Mi yakirwaga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri Village Urugwiro, kuri uyu wa gatanu, 23 ukwakira, nyuma y’uko muri Gicurasi u Rwanda rwongeye kwemererwa gusubira muri uyu muryango.

Aha, Ahmad Ahmad Allam-Mi yagize ati “Ubunararibonye bw’iki gihugu mu miyoborere myiza buzwi n’isi yose, buzafasha ECCAS gushinga imizi. Ubuyobozi bwa Perezida Kagame ufatwa nk’icyitegererezo mu kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza muri Afurika, buzagira n’uruhare mu gukomeza imiryango yo muri Afurika yo hagati u Rwanda rurimo, habeho imiyoborere myiza no gukemura amakimbirane ku bindi bihugu bigize.”

Kugaruka kw’u Rwanda muri ECCAS, byatumye uyu muryango ugira ibihugu 11, ari byo; Angola, Burundi, Cameroon, Central African Republic, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinea Equatorial ,Tchad na Sao Tome.

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Ahmad Ahmad Allam yabigarutseho, abwira itangazamakuru ko imiyoborere myiza y’u Rwanda ari umusanzu ukomeye muri ECCAS, ati “Dutekereza ko ubuyobozi bw’u Rwanda buzazana impinduka z’imiyoborere myiza muri ECCAS.”

Yongeyeho ko ibihe bitoroshye u Rwanda rwanyuzemo, byatumye rugira ubunararibonye mu bwiyunge kandi bwasangizwa ibindi bihugu byo muri Afurika yo Hagati, by’umwihariko Repubulika ya Central Africa, nkuko u Rwanda rurimo kubikora ubungubu.

U Rwanda rufite ingabo zigarura amahoro muri Central Africa mu butumwa bwa Loni buzwi nka (MINUSCA).

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager