fév
17
2021

Umutego watezwe Paul Rusesabagina akisanga i Kigali azi ko agiye i Burundi

Harabura amasaha make ngo urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ku byaha by’iterabwoba rusubukurwe i Kigali, ari kumwe n’abarimo Nsabimana Callixte wiyise Sankara wahoze mu buyobozi bw’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN, Rusesabagina yashinze.

 

Ni urubanza ruteye amatsiko benshi ariko mbere na mbere benshi bashaka kumenya uko byagendekeye Rusesabagina akisanga i Kigali, azi ko ageze i Bujumbura.

Tariki 27 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina yahagurutse i Dubai, nyuma y’umunsi umwe ahagurutse i Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavuye i Dubai mu ndege bwite ya sosiyete GainJet yo mu bwoko bwa Challenger 605.

Muri iyo ndege hajemo na Pasiteri Niyomwungere Constantin w’Itorero Goshen Holy Church. Bahagurutse bazi ko berekeje i Bujumbura mu Burundi, indege ibasiga i Kigali.

Rusesabagina yamenyekanye cyane nk’umwe mu babaye abayobozi muri Hotel Diplomates mu Rwanda mbere ya 1990. Guhera mu 1990, uyu mugabo w’imyaka 66 kuri ubu yabaye umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines. Izina rye ryatumbagiye cyane mu 2004 ubwo hakinwaga filime ivuga ku buzima Abatutsi bari bahungiye kuri Mille Collines babayemo mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ni filime abayirebye banabaye muri Mille Collines bagiye bavuga kenshi ko hari ibyayikinwemo bitari byo, ari nabyo byagize Rusesabagina igitangaza nk’uwarokoye Abatutsi muri iyo hoteli, akabishimirwa na Perezida George Bush wayoboraga Amerika.

Pasiteri Niyomwungere wazanye na Rusesabagina mu ndege, we ni umugabo w’imyaka 44 wavukiye i Burundi, nyuma aza kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’ubw’u Rwanda.

Mu myaka ishize ni bwo yashinze umuryango w’ivugabutumwa ugenda waguka mu bihugu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Tanzania. Ni umugabo uvuga ko amaze igihe kinini akorera Imana kandi waminuje mu by’iyobokamana.

Ku matariki ya 12 na 13 Gashyantare 2021, Niyomwungere yaganiriye na JeunAfrique ifatanyije n’ikinyamakuru Libération, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, we yari i Kigali mu Rwanda.

Bahujwe n’inshuti…

Niyomwungere avuga ko we na Rusesabagina, bari bamaze imyaka isaga ibiri bamenyanye, bahujwe n’inshuti i Bruxelles ari naho Rusesabagina yari atuye anafite ubwenegihugu bwa kabiri.

Ati “Mu 2017, twahujwe n’inshuti yanjye iba mu mahanga itavuga rumwe na Leta, yari izi ibikorwa byanjye muri Afurika. Paul Rusesabagina yari afite ibibazo mu Burundi bijyanye n’umutwe yashinze wa FLN. Yashakaga ko tubonana ngo mufashe guhura n’abayobozi bo muri icyo gihugu.”

Rusesabagina ngo yashakaga kumenyana n’abayobozi b’u Burundi kugira ngo bamufashe mu bikorwa by’impuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi n’umutwe wayo FLN.

Bwa mbere, Niyomwungere avuga ko bahuriye aho banywera icyayi hazwi nka Avenue Louise i Bruxelles mu gace kitwa Ixelles.

Ati “Yashakaga ko u Burundi bworohereza umutwe yashinze kugira ngo ubashe kugaba ibitero ku Rwanda. Icyakora njye urumva ndi Pasiteri, umukozi w’Imana ku buryo ubwo bufasha ntashoboraga kubumuha. Birashoboka ko kubera ko ndi uwihaye Imana yumvaga ko ndamugirira ibanga ry’ibyo yambwiye. Yari yanyizeye. Nyuma y’amezi make, namuhuje n’abakozi ba Ambasade y’u Burundi i Bruxelles”.

Hashize igihe gito, Niyomwungere yaje kuvumbura ko wa mutwe washinzwe na Rusesabagina ushinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi wakoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Pasiteri yatengushywe na Rusesabagina…

Ati “Mu 2018 naramusabye tumusanga iwe mu Bubuligi. Namubajije ibibazo byinshi kuri ibyo bikorwa by’iterabwoba kuko ntabyumvaga neza. Yambwiye ko abayobozi b’u Rwanda badashaka ibiganiro, ngo ariyo mpamvu bahisemo kugaba ibitero.”

Ngo yaramubwiye ati “Abayobozi b’u Rwanda batandukanye n’abo mu gihugu cyawe cy’u Burundi kuko ho hari umuyobozi mwiza.”

Niyomwungere yavuze ko Rusesabagina yamutengushye amaze kumenya ko FLN yishe abantu i Nyabimata

Niyomwungere yakomeje kumuhata ibibazo, ati “Ese koko ni mwe mwishe bariya bantu b’i Nyabimata?”. Ngo Rusesabagina yarabyemeye, bihurirana n’uko na Nsabimana Callixte wiyise Sankara yari yamaze gutangaza ko bari inyuma y’ibyabayeyo.

Pasiteri Niyomwungeri yagize ubwoba, atangira kubona ko yibeshye ku nshuti, ati “Yarantengushye cyane ntangira gushaka uko nakwitandukanya na we.”

Icyari gihangayikishije cyane nuko yashoboraga gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Icyo Niyomwungere atari yakamenye ni uko umubano we na Rusesabagina inzego z’Ubugenzacyaha z’u Rwanda zari zaramaze kuwumenya.

Yafungiwe mu Rwanda asobanura umubano we na Rusesabagina

Mu Rwanda bari baramaze gusaba abashinzwe ubugenzacyaha mu Bubiligi gukurikiranira hafi ibikorwa bya Rusesabagina. Niyomwungere yaje kubivumbura mu ntangiriro za 2020 ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Ati “Iminsi mike mbere y’uko mva mu Rwanda, tariki 27 Gashyantare 2020, abakozi ba RIB barampagaritse kuko bari bafite ibihamya by’uko njye na we tujya tuvugana. Bambajije kuvuga mu by’ukuri umubano wanjye na we, bambaza ibibazo byinshi. Bambajije niba koko ari we muyobozi wa FLN.”

Niyomwungere yamaze iminsi itanu ari mu maboko ya RIB, nyuma baramurekura ariko basiga bamubajije uburyo agiye gukomeza umubano we na Rusesabagina.

Ati “Nababwiye ko ngiye guhagarika kuvugana na we ariko umwe mu bakozi ba RIB yansabye gukomeza kuvugana na we nkamenya neza ibikorwa bye. Narabyemeye.”

Uwo mukozi w’Imana, ibyari ubucuti na Rusesabagina byahindutse ubutasi kuko nta yandi mahitamo.

Hashize iminsi, Rusesabagina yongeye kuvugisha Niyomwungere. Ati “Yambwiye ko agiye kugirira uruzinduko mu Burundi, ansaba ko namuherekeza tukajya i Bujumbura kuko ni igihugu nzi neza. Ndakeka ahari byari nko mu ntangiriro za Kanama 2020.”

“Paul Rusesabagina yashakaga guhura n’abagize FLN mu Burundi ndetse n’abayobozi b’icyo gihugu. Icyo gihe nari namenyesheje abakozi ba RIB ko wa mugabo bambajijeho agiye kugirira uruzinduko mu Burundi kandi yansabye kumuherekeza. RIB yambwiye gukomeza, banyibutsa ko nabasezeranyije gukomeza kumucungira hafi.”

Muri Nzeri 2020, Paul Rusesabagina yabwiye ikinyamakuru New York Times ko yari agiye i Burundi ku butumire bwa Pasiteri Niyomwungere, nyamara we arabihakana, akavuga ko ahubwo yari amuherekeje.

Ati “Ni we wansabye ko muherekeza i Burundi, ntabwo nigeze mutumira. Yashakaga guhura n’abayobozi ba FLN mu Burundi ndetse n’abayobozi b’u Burundi. Yanyifashije ngo muherekeze muhuze nabo.”

Imyiteguro yo kujya i Burundi yarakomeje ariko ku ruhande Niyomwungere agahereza abamutumye amakuru y’uko imyiteguro iri kugenda, nabo bagategura uburyo bwo kumufata.

Ati “Namubwiye ko yansanga i Nairobi ariko arabyanga ambwira ko adashobora kuza muri kimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari aje mu ndege isanzwe kuko hari impapuro zo kumuta muri yombi Leta y’u Rwanda yari yaramushyiriyeho.”

Niyomwungere avuga ko RIB ariyo yamufashije kwiga umugambi w’uburyo Rusesabagina azafatirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Intego yanjye kwari ukumugeza mu Rwanda atabizi. Naje kumubwira ko yafata indege yihariye, mubeshya ko abayobozi b’u Burundi bemeye kuyishyura, nuko arabyemera.”

Umunsi wo kuza mu Rwanda warageze…

Tariki 27 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina yageze i Dubai, nyuma y’urugendo rurerure ruva i Dallas anyuze Chicago. Pasiteri Niyomwungere yari yahageze aramwakira anamugeza kuri hoteli Ibis aho yagombaga kuruhukira by’akanya gato. Niyomwungere ni we wishyuye iyo hoteli.

Rusesabagina amaze kwitunganya, bombi berekeje ku kibuga cy’indege cya kabiri i Dubai aho bagombaga gufatira indege bwite Challenger 605 ya sosiyete GainJet ibaruye mu Bugereki.

Ati “Ninjye wujuje ibisabwa byose ngo tujye mu ndege. Twembi twari dufite pasiporo z’u Bubiligi bityo ntabwo byari ngombwa ko tubanza kwerekana viza z’u Rwanda ngo duhaguruke i Dubai. Kubera ko yari azi ko twatumiwe n’abayobozi b’u Burundi, Rusesabagina wabonaga nta mpungenge afite.”

Bageze mu ndege ibintu birahinduka, umugambi abakozi bo mu ndege bashaka kuwuvangira.

Ati “Ubwo twageraga mu ndege twese twari tunaniwe. Ubwo abakozi bo mu ndege batangazaga ko twerekeje i Kigali, naramuvugishije kugira ngo murangaze atabyitaho. Bahise baduha ibiryo n’icyo kunywa. Kubera ko abakozi bo mu ndege batari bazi imipango yanjye kandi bashobora gukomeza gutanga amatangazo ko tugiye i kigali, nababwiye ko inshuti yanjye inaniwe kandi ikeneye kuruhuka, kandi koko Rusesabagina yaje gusinzira.”

Indege imaze kugwa, Rusesabagina yakangutse azi ko bageze i Bujumbura, yakirwa n’abakozi ba RIB bamuhata ibibazo bitandukanye. Nta mahane yigeze ateza, yahise amenya ko yatezwe umutego, awugushijwemo n’umukozi w’Imana yafataga nk’inshuti ye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Rusesabagina asubira imbere y’urukiko ku byaha ashinjwa by’iterabwoba. Nibwo bwa mbere aza kuba ahuriye mu rukiko na Nsabimana Callixte (Sankara) wahoze avugira FLN na Nsengimana Herman wamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe, nyuma y’uko mu Ukuboza 2020 Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwanzuye ko dosiye zabo zihuzwa.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba. Yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe muri Kanama 2020.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba byiganjemo ibyakozwe n'umutwe yashinze wa FLN

Langues: 
Thématiques: 

Partager