Urubyiruko rwishimiye ko ibikorwa byo kwiyamamaza bigenda neza
Bamwe mu rubyiruko bazatora bwa mbere mu matora rusange y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite ateganyijwe kuba tariki 14 na 15 Nyakanga 2024, baravuga ko bishimira ko ibikorwa byo kwiyamamaza byateguwe kandi birimo kugenda neza kuko nta mvururu zirabigaragaramo.
Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida biyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite, bikitabirwa n’abiganjemo urubyiruko, abandi bakabikurikira ku mbuga nkoranyambaga.
KABERA Ruth, afite imyaka 23 y’amavuko. Atuye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya aho azatorera, avuga ko ibikorwa by’abakandida barimo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu n’Abadepite abikurikirana cyane.
Ati « Kwiyamamaza kw’abakandinda mbona bikorwa neza cyane kuko nta mvururu cyangwa amakuru mabi twumva mu byavuye muri uko kwiyamamaza, buri mukandida wese arimo gukora iyo bwabaga kugira ngo umwanya awegukane ».
Yongeraho ko ikindi kigaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza biteguwe kandi birimo kugenda neza ari uko asobanukirwa n’ibyo abakandida biyamamaza bazageza ku Banyarwanda.
Agira ati « Abakandida bose bafite ubushake kandi ubona bafite imigabo n’imigambi myiza ifitiye igihugu akamaro, mbese intego zabo ni ukugira aho bageza igihugu cyacu. Birashimishije kubona abana bato biyamamaza kandi ubona bafite udushya ! Mbona ari iby’ingenzi ku gihugu kugira abayobozi bakiri bato kuko baba bakifitemo ubushobozi bwo guhanga udushya ».
Irakoze Mugisha Elisée, afite imyaka 19. Atuye mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi ari na ho azatorera. Avuga ko abona ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bigenda neza.
Agira ati «Mbona bigenda neza kuko baba batwiyereka, kandi buri wese abona umwanya wo kwiyamamaza. Imigabo n’imigambi yabo ndayisobanukirwa kuko buri wese avuga ibitandukanye n’iby’undi».
Nsabimana Jean Claude utuye mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati, afite imyaka 18. We avuga ko akurikira ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida kuri radiyo, kandi yumva ko bigenda neza kuko abasha gusobanukirwa imigabo n’imigambi yabo.
Agira ati « ndayisobanukirwa kuko numva ibyo bazatugezaho n’akamaro bizangirira».
Mukangenzi Cécile w’imyaka 19 utuye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aho azatorera.
We avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida abona biteguye kandi bigenda neza.
Ati « ndabona biri kugenda neza cyane, kandi ndabisobanukirwa kuko abakandida bose bavuga ibitandukanye kandi bifitiye igihugu akamaro».
Komisiyo isaba ko kwiyamamaza bikomeza gukorwa neza
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) Madamu Oda Gasinzigwa ubwo yari mu kiganiro “Kubaza bitera kumenya” tariki 30 Kamena 2024, yemeje ko ibikorwa byo kwiyamamaza birimo kugenda neza.
Yagize ati”turacyari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida bemewe, turashimira ibyiciro byose bitandukanye dusaba yuko kwiyamamaza bikomeza neza mu mutuzo, nta gusebanya ariko mu Rwanda ntabyo twabonye”.
Madamu Gasinzigwa yakomeje avuga ko n’ahagaragaye ikibazo gikemuka.
Yakomeje agira ati “ahantu hose biragenda neza, n’iyo hari akabazo gatoya abakandida baraduhamagara tugafatanya n’inzego zibishinzwe kuba twabikemura ariko uko bimeze uyu munsi bihagaze neza”.
Tariki 29 Kamena 2024, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ilisiti ntakuka y’abemerewe gutora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe kuba tariki 14 na 15 Nyakanga 2024.
Ku rubyiruko rungana na 3,767,187 bose bazatora, barimo 16,915 bazatorera mu bihugu byo hanze y’imipaka y’u Rwanda (Diaspora), abasaga miliyoni ebyiri bari kuri lisiti ntakuka akaba aribwo bwa mbere bazaba bagiye gutora.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, n’Abadepite barimo n’umukandida umwe wiyamamaza ku giti cye byatangiye ku wa 22 Kamena, bikaba biteganyijwe kuzasozwa ku itariki ya 13 Nyakanga 2024
Nadine Umuhoza