jui
13
2021

Urujijo ku ngabo za SADC zitarahabwa ikaze habura iminsi ibiri ngo zijye muri Mozambique

Biteganyijwe ko ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye z’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo, SADC, zigomba kugera muri Mozambique ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, zigafatanya n’iz’u Rwanda n’iz’iki gihugu, guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

 

Nubwo bimeze gutyo, kugeza ubu Leta ya Mozambique ntiraha SADC uburenganzira bwo kuzohereza.

Kuba ingabo za SADC zitarahabwa uburenganzira bwo kujya muri Mozamique, ariko iz’u Rwanda zo zikaba zaramaze kuhagera byarakaje Afurika y’Epfo nk’igihugu gifite igisirikare gikomeye, igihugu cy’igihangange muri uyu muryango kandi kinawuyoboye kugeza ubu.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, ku wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga yabwiye televiziyo y’iki gihugu SABC, ko bari biteze ko u Rwanda rugomba guca muri uyu muryango kugira rwoherezeyo ingabo aho kujyayo rubisabwe na Mozambique.

Mu bigaragara ikibazo si u Rwanda rwohereje ingabo ahubwo ikibazo ni Mozambique yasabye u Rwanda kohereza ingabo, ikanazemerera kuza mbere y’ingabo za SADC, ibintu Mapisa-Nqakula avuga ko bitemeranyijwe hagati y’abakuru b’ibihugu bo mu karere ka SADC.

Nubwo Mozambique itaraha uburenganzira SADC, Perezida Filipe Nyusi w’iki gihugu, yavuze ko ingabo z’uyu muryango zizajya muri iki gihugu ku itariki 15 Nyakanga kandi ko zizaba zije gukorana n’ingabo za Mozambique zitazaza zije kuzitegeka icyo zikora.

Ingabo za SADC ubusanzwe ziyobowe n’umusirikare ufite ipeti rya Gen Major wo muri Afurika y’Epfo akungirizwa n’ufite ipeti rya Colonel wo muri Botswana.

Gusa bivugwa ko Mozambique idashaka ko izi ngabo ziyoborwa n’umunya-Afurika y’Epfo, ahubwo yifuza umuyobozi w’ingabo wo muri Zimbabwe kuko ingabo zo muri iki gihugu zifite inararibonye mu kurwana n’imitwe y’iterabwoba.

Nubwo iyi mpamvu ari yo yatanzwe, hari amakuru avuga ko Mozambique ifitanye ikibazo gikomeye na Afurika y’Epfo nyuma y’uko ngo hari intasi z’iki gihugu zagiye muri Mozambique gutata, zigafatirwayo zigafungwa. Ibintu byatumye ibihugu byombi birebana ay’ingwe nubwo byagezeho izi ntasi zigafungurwa.

Umubano utameze neza hagati ya Afurika y’Epfo na Mozambique ushobora guteza ikibazo mu mibanire ya SADC n’iki gihugu gikeneye ubufasha bw’uyu muryango ndetse n’ubw’amahanga kugira ngo abaturage bacyo babe mu mahoro.

Gusa leta ya Mozambique iherutse gutangaza ko ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique ndetse n’ingabo za SADC zose zizakorana kugira ngo bagarure amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, imaze kwigarurirwa n’imitwe y’iterabwoba. Abaturage basaga 3000 barishwe mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo, SADC, ugizwe n’ibihugu 16 biherereye mu Majyepfo y’Afurika, ukaba ufite icyicaro mu murwa mukuru wa Botswana, Gaborone.

Ingabo za SADC biteganyijwe ko zigera muri Mozambique kuri uyu wa Kane nubwo zitarahabwa ikaze

Langues: 
Thématiques: 

Partager