USA yashimye Politike ya leta y’u Rwanda y’uburezi budaheza
USA yashimye politike Leta y’u Rwanda yashyizeho y’uburezi kuri bose, by’umwihariko kwigisha abakuze kumenya gusoma, kubara no kwandika, ivuga ko ari igikorwa cyiza cyizageza igihugu n’abagituye ku iterambere rirambye, ko kandin u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu kwimakaza uburezi no kwita kubaturage bose nta kuvangura.
Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica J. Barks Ruggles yabitangaje mu gikorwa cyo gutanga impamyabunyi ku bantu 614 bize gusoma, kwandika no kubara bakuze, cyabereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa kane taliki ya 18 Gashyantare 2016.
Aba bize gusoma kwandika no kubara bakuze mugihe cy’amezi atandatu, bigishijwe n’abakorerabushake b’itorero rya ADEPR Rwanda, ku nkunga ya USA, binyuze mu mushinga ‘Ejo Heza’ wa Global Communities.
Mu ijambo rye yagajeje ku mbaga y’abaturage n’abayobozi, Ambasaderi Erica yashimye Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’uburezi bashyize ingufu mu guca ubujiji mu mu gihugu, avuga ko habaye ubufatanye bukomeye n’abafatanyabikorwa kandi bwatanze umusaruro buri wese akwiye kwishimira.
Ambasaderi Erica yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwiza bwa Leta y’u Rwanda, aho yashyizeho imiyoboro ifasha abanyarwanda kuva mu bujiji, ibinyujije muri Minisiteri y’uburezi, ni igikorwa cyiza bigaragara ko kizageza igihugu n’abaturage bacyo ku iterambere rirambye”.
Agaragaza ibyishimo ku maso, Ambasaderi Erica yashimiye by’umwihariko itorero ADEPR ryagaraje umwihariko mu gikorwa cyo kwigisha abakuze gusoma, kubara no kwandika, kuko mu bigishijwe mu gihe cy’imyaka itanu barenga 13, 600, iri torero ryigishije abarenga 7,000.
Asoza ijambo rye Ambasaderi Erica, yavuze ko USA izakomeza gufasha u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije iterambere ry’abaturage n’igihugu cyabo.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bize bakuze, bagaragaje ko ubujiji bahoze bwari bwarabadindije mu iterambere, ariko kuri ubu bamaze kugira aho bigeza babikesha kumenya gusoma, kubara no kwandika.
Umuyobozi mukuru wa USAID Ejo Heza mu Rwanda John Ames, yavuze ko ku ufatanye n’itorero rya ADEPR mu Rwanda, usibye igikorwa cyo kwigisha abakuze kumenya gusoma, kwandika no kubara, babigisha n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gukora imishinga y’iterambere, gukorera hamwe mu matsinda, kugana ibigo by’imari no kwizigamira, ndetse no kugira imico myiza yo kubana neza n’abandi muri sosiyete.
John Ames yagize ati “Sitwabigishije gusoma, kubara no kwandika gusa, ahubwo twabatoje no gukora ibindi bikorwa bibafasha kuva mu bukene, (…) ubu dufite amatsinda asaga 400 mu turere umunani, bakoreramo ibikorwa byo kubitsa no kugurizanya, tubigisha kubaka uturima tw’igikoni, konsa neza abana, isuku, n’ibindi”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali nawe wari witabiriye iki gikorwa yasabye abasoje amasomo yabo, kubera abandi urumuri, bakabasangiza ibyiza byo kuva mu bujiji, kandi by’umwihariko bagatoza abakiri bato kwitabira kugana ishuri, kuko gutsinda ubujiji ari umusingi w’iterambere.
Imibare itangwa na ADEPR, igaragaza ko mu Rwanda hose, abakuze basaga 37,000 aribo bamaze kwigishwa gusoma, kubara no kwandika, kandi muribo abari ku kigereranyo cya 80% batsinze isuzumabumyi ryakozwe na Minisiteri y’uburezi.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd