Yari ahitanye imbaga y’abishimiraga intsinzi y’Amavubi Imana ikinga akaboko
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021, Umugabo witwa Ndayisaba Fabrice wari utwaye imodoka yanyweye ibisindisha, yari agonze abantu bari mu kivunge mu muhanda ugana i Kanombe bishimira Intsinzi y’Amavubi.
Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu, itungiwe agatoki n’umuturage washyize video kuri Twitter y’uburyo uyu mugabo yari agonze abantu Imana igakinga akaboko, yemereye itangazamakuru ko koko yari atwaye imodoka yanyoye inzoga, kandi yanarengeje amasaha yo gutaha yari yemerewe ku ruhushya rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.
Yagize ati: “Navuye mu kazi ntinze, nasomye ku kayoga kandi narengeje amasaha yari ku ruhushya nahawe rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Byatumye ntaha narengeje umuvuduko ngeze ku mushumba mwiza ni ho nahuriye n’abantu benshi mu muhanda ndikanga, nshaka gusubira inyuma ngwa mu muferege, ngira amahirwe mvamo mbonye inzira ndakomeza ndataha."
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari agonze abantu barimo bishimira intsinzi y’Amavubi nubwo na bo barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 na Guma mu Rugo, bakirunda mu mihanda.
Yatanze Inama ku bafite iyo myitwarire anavuga ko ubu hatangiye Iperereza ku rukomatanye rw’ibyaha uyu mugabo yakoze ngo hatangire gahunda yo kumukurikirana akabihanirwa.
Ati’’ Tuributsa abaturage ko kwishima muri ibi bihe by’icyorezo ntibikwiye kumera nk’uko abaturage babikoze bahura ndetse banasabana nk’uko babikoze, kandi tuributsa n’abatwara ibinyabiziga kurushaho gukurikiza amategeko yo gutwara ibinyabiziga bize, kuko kutabikurikiza byabateza ingaruka nyinshi zirimo kubabuza kongera gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu."
Muri iri joro nyuma y’Umupira wahuje Ikipe y’Igihugu Amavubi n’Ikipe ya Togo, u Rwanda rugatsinda ibitego bitatu kuri bibiri bya Togo, abaturage ibyishimo byabarenze bibibagiza ko bari muri Guma mu Rugo birara mu mihandababyina iyo Ntsinzi yashyize ikipe y’u Rwanda muri 1/4 cy’Amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina mu bihugu byabo rizwi nka CHAN.
Iki gikorwa nacyo kiri mu byo Polisi y’Igihugu yagaye isaba abaturage gucika kuri uwo muco, ushobora gutuma icyorezo cya Coronavirus kibasiye cyane cyane Umujyi wa Kigali kirushaho kongera ubukana bityo Umujyi wa Kigali ukaguma mu bihe bidasanzwe.