déc
07
2015

Inteko Ishinga Amategeko ihangayikishijwe n’ubwandu bwa Sida mu rubyiruko

Depite_Gloriose_Uwanyirigira_aganira_nurubyiruko_rwo_mu_karere_ka_Huye.jpg

Depite Gloriose Uwanyirigira aganira n'urubyiruko/ photo Prudence Kwizera

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi nzego zitandukanye, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba urubyiruko arirwo rukomeje kwandura Virusi itera Sida kurusha abakuru, bagatanga inama kuri uru rubyiruko yo gukora cyane ibizatuma ntawe urufatirana mu bukene ngo arushore mu busambanyi.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), bwagaragaje ko mu Rwanda  urubyiruko rufite ubwandu bwa Virusi itera Sida ruri ku kigero cya 2.5 %, imibare igaragaza ko arirwo rugize umubare munini w’abafite ubwandu ugereranyije n’abakuru.

Depite Gloriose Uwanyirigira, ubwo aherutse mu karere ka Huye kwifatanya n’abaturage mu muganda, yavuze ko iyi mibare ihangayikishije inzego zitandukanye, yongera gutanga inama k’urubyiruko arushishikariza gukora cyane birinda ababashuka.

Yagize ati “natwe iriya mibare yaraduhangayikishije cyane, ari nayo mpamvu twabihagurukiye tukamanuka kugira ngo tuganire n’urubyiruko tubigishe ariko tunamenye n’impamvu iri kubitera. ikigaragara cyane ni uko hari urubyiruko rudashaka gukora, ahubwo rushaka impano no kubona ibyo rutakoreye, cyane cyane abana b’abakobwa; iyo myumvire igomba kuvaho”

Nyuma y’ibiganiro mpaka hagati ya Depite Uwanyirigira, hamwe n’urubyiruko rwo mu tugari twa Nyakagezi na Muyogoro yo mu murenge wa Huye, bamwe muri uru rubyiruko by’umwihariko abakobwa bagaragaje impamvu zishobora gutuma bandura Virusi ya Sida.

Ubumenyi bucye:

Bamwe muri uru rubyiruko bagaragaje ko bari bazi ko kuryamana n’umuntu wanduye Virusi ya Sida inshuro imwe cyangwa ebyiri atakwanduza, ahubwo ngo bisaba inshuro nyinshi.

Nyuma y’ibiganiro abaganiriye na IGIHE bavuze ko basobanukiwe ko inshuro imwe ihagije, bityo bafata umwanzuro wo kwirinda ndetse no kwigisha bagenzi babo babifite imyumvire nk’iyo bari bafite.

Uwitwa Mahoro yagize ati “ njyewe nari nziko kuryama n’umuntu wanduye nka rimwe cyangwa kabiri ntacyo bitwaye, nari nzi ko kugira ngo akwanduze byasaba inshuro nyinshi, mbese yarakugize n’umugore; (…) nasobanukiwe ko inshuro imwe gusa wahita wandura”

Isoni zo kugura agakingirizo:

Abitabiriye ibi biganiro by’umwihariko urubyiruko rw’abasore bagaragaje ko bakigira isoni zo kugura agakingirizo mu ruhame, bemeza ko byatera ingaruka zo kwandura kubera ko hari abahitamo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uwitwa Noheli yagize ati” iyo ngiye kukagura nko muri Butike ndareka abantu bose bagashiramo, (….) bifite ingaruka ko hari ubwo nakorera aho ( imibanano mpuzabitsina idakingiye)nkaba nakuramo ubwandu”.

Ibishuko byibasira abangavu no kutanyurwa:

Ikindi cyagaragajwe muri ibi biganiro ni uko hari urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa badashaka gukora ahubwo bakumva ko bahabwa impano n’ibintu batakoreye, bigatuma abagabo babashukisha amafaranga bakaryamana nabo.

urubyiruko rwo muri Huye rwagaragaje ko hari bamwe muribo atanyurwa n’uko imiryango yabo ibayeho bakifuza kubaho muzima bwiza kandi ntabushozi, bigaha urwaho aba bashuka bakryamana nabo.

Abakobwa bakiri bato bakundana n’abagabo bakuze:

Mu bindi urubyiruko rwagaragaje bituma ubwandu bwa Virusi itera Sida bwiyongera mu rubyiruko, ni abakobwa bakiri bato bakundana n’abagabo bakuze bakaryamana nabo badakoeresheje agakingirizo.

uru rubyiruko rwagaragaje ko ko hari bamwe mu bakobwa bakundana nabo bagabo ariko bafite n’abasore b’urungano bakundana, hakaba ubwo babazaniye ubwandu bwa Sida bakuye muri abao bagabo.

Kuva taliki ya 1 Ukuboza, ubwo hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya Sida, hagaragajwe ko ubukangurambaga buzakomeza, aho muri uku kwezi hateganyijwe, kwibanda ku kwita ku bakiri bato.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager