avr
18
2016

Kirehe: abaminisitiri barashinja abaturage kwanga ingurane i Nasho

Mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Minisiteri z’ubuhinzi n’ubworozi  ndetse  n’iyubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage zirashinja abaturage bo mumurenge wa Nasho akarere ka Kirehe gutinza nkana imirimo y’iyubakwa ry’umushinga wo kuhira imyaka ni umushinga w’umuherwe w’umunyamerika Howard Buffet watangijwe muri aka gace bitewe n’izuba ryinshi rikunda kwaka hano bigatuma abaturage bateza neza, gusa abaturage bo baravuga ko ntaruhare bagize mu itinzwa ry’uyu mushinga ngo ahubwo barabiterwa n’ubuyobozi bw’ibanze butabafasha kubona ibyangombwa by’ubutaka vuba.

Aba baturage bo mumurenge wa Nasho basabwa kwimurwa ni banyiri amasambu y’ ahagomba kubakwa umushinga wo gufasha abahinzi kuhira imyaka y’imusozi. Abenshi mubaturage banze kwitabira kuzuza ibyangombwa kugirango bahabwe ingurane. Ibi byahagurukije Abaminisitri batatu barimo uwubuhinzi nubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage Francis Kaboneka ndetse na Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Madame Stella Ford Mugabo aho basanze abaturage iwabo kucyaro babakangurira kwemera ingurane. Minisitiri Dr Gerardine Mukeshimana  ushinzwe ubuhinzi agaragaza ikibazo aravuga ko aba baturage batarimo gufasha leta mu iterambere rusange.

Abatuye hano I Nasho nabo bagaragarije aba bayobozi bakuru zimwe mumbogamizi zibatera kutiyandikisha zirimo ko bamwe ntanibyangombwa by’ubutaka bagira ngo kandi abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba batabafasha kubibona vuba. Baganira na Minisitiri Dr Mukeshimana bamwe bamwemereye ko bagiye kubikemura.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage Francis Kaboneka  we yabwiye aba baturage ba Nasho ko Leta itagamije kwambura abaturage ubutaka bwabo ahubwo iba igamije kubafasha kububyaza umusaruro mwinshi.

Uyu mushinga wo kuhira imyaka muri Nasho n’uwumunyamerica Howard Buffet, Umuyobozi Mukuru w’Umuryngo Howard Buffett Foundation, ukaba uzuhira igishanga cya Cyambwe kuri hegitari 1,206, ugakoresha amazi y’ikiyaga cya Cyambwe.

Elia Byukusenge,

Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager