mai
25
2016

Huye: Ku nshuro ya gatanu CHUB yagabiye inka abarokotse Jenoside

Muri gahunda ngarukamwaka abakozi b’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB, biyemeje yo gufata mu mumugongo abarokotse Jenoside batishoboye babagabira inka, kuri uyu wa gatandatu batanze inka 25 mu murenge wa Ruhashya ho mu karere ka Huye.

Ubuyobozi bwa CHUB bwatangaje ko iki gikorwa cyo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagikora buri mwaka mu bihe byo kwibuka, aho buri mukozi aatanga uko yifite.

Umuyobozi mukuru wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya avuga ko   biyemeje kujya batanga inka buri mwaka mu rwego rwo kuba hafi y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Dr. Sendegeya ati “Ni igikorwa twiyemeje nk’abakozi ba CHUB, ko buri mwaka tuzajya tureba imiryango y’abarokotse Jenoside batishoboye, kugira ngo tubaremere, tuboroze inka. Kuva iki gikorwa cyatangira tumaze kohoroza imiryango y’abarokotse Jenoside batishoboye, mu mirenge itanu y’akarere ka Huye, aho tumaze gutanga inka  88”.

Umuyobozi wa CHUB yakomeje avuga ko umuryango bahaye inka bakomeza kuwukirikirana kugira ngo yitabweho ibabyarire umusaruro, ndetse bamenye neza niba abawugize baravuye mu cyiciro cy’abakene batishoboye.

Bamwe mu bahawe inka bavuga ko bagiye kuzifata neza bakazibyaza umusaruro bakikura mu bukene, kandi bakazoroza bagenzi babo.

Cecile Mukarurangwa yagize ati “Sinabonaga ifumbire ngo mbashe guhinga mbone umusaruro, amata yo najyaga kuyahingira, ariko uyu munsi abagiraneza bampaye inka. Iyi nka ngiye kuyifata neza mbone agafumbire, mbone amata yo kunywa, kandi nzoroza abandi”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Eugene Kayiranga Muzuka, yashimiye abakozi ba CHUB  igikorwa cyiza cy’urukundo bakomeje gukora, asaba abahawe inka kuzifata neza kuko ari igihango bagiranye n’abazibahaye.

Muzuka ati “Iki ni igihango  gikomeye mugiranye n’abakozi ba CHUB, ntimugomba kugitatira, izi nka ni nziza mugomba kuzifata neza zikababyarira umusaruro ubakura mubukene mukabusezeraho burundu. Iki gihango muzagishimangira izi nka muzifata neza”.

Mu murenge wa Ruhashya ahatanzwe izi nka, hatuye abarokotse Jenoside 1600, harimo inshike 11, hakabamo n’abafite indwara zidakira  basigiwe na Jenoside.

Mbere yo gutanga izi nka, abakozi ba CHUB babanje gukora igikorwa cyo gupima abaturage ngo barebe ko hari abafite indwara, babagira n’inama zijyanye n’ubuzima.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager