Uko amasashe yinjira mu Rwanda avuye Uganda na RDC
Hagamijwe kurengera ibidukikije mu mwaka w'2004 leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca amasashe atabora yinjiraga mu gihugu aturutse mu bihugu by'ibituranyi ndetse n'ayakorerwaga imbere mu gihugu.
Kuva icyo gihe kugeza ubu hirya no hino ku masoko yo mu Rwanda ntihasibye umukwabu wo guhiga aya masashe atabora icyakora haracyagaragara abagipfunyika muri aya masashe
Tv1 yakoze icukumbura mu gushaka kumenya aho ayo mashe aturuka, bituma umunayamakuru afata urgendo ajya mu masoko yegeranye n’imipaka ya bimwe mu bihugu duhana imbibi Uganda na Congo.
Ku mupaka wa Gatuna
Iyo ugeze mu isiko ryo ku GASEKE riri mu murenge wa KANIGA mu karere ka GICUMBI gahana imbibi n’igihugu cya Uganda usanga bamwe mu baturage bahakorera ubucuruzi cyane cyane abagore; bapfunyika mu masshe atabora ariko babikora bihishe batinya inzego z’umutekano.
Bamwe mu bagore baganiriye na Tv1 batashatse ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umuteno wabo bavuga aya masashe atabora bayagura aturutse muri Uganda akinjizwa mu buryo bwa magendu.
“Abayazana bavuga indimi tutumva icyakora bakaducira amarenga tukumvikana tukabahereza amafaranga na bo bakaduha amasashe, n’ubu tuvugana wabona bahageze”
Abacuruzi bemeza ko ko abayazana baturuka mu mirenge ya KANIGA ndetse no ku mupaka wa GATUNA. Bavuga kandi ko iyo bafatanywe aya masashe babaca amande ari hagati y’ibihumbi icumi (10,000) a mirongo itanu (50,000) by ‘amafaranga y’u Rwanda bakayataga mu buryo bwa ruswa kuko amande ateganywa n’itegeko ari ibihumbi magana atatu (300,000)
Umupaka wa Rusizi
Umujyi wa KAMEMBE uherereye mu karere ka RUSIZI gahana imbibi na RDC uhuriramo urujya n’uruza rw’abantu bakakorera ubucuruzi butandukanye bwambukiranya imipaka harimo n’abaturuka mu mujyi wa Bukavu muri RDC
Umunyamakuru yaganiriye na bamwe mu bacuruzi mu murenge wa Mururu ukora ku kiyaga cya ahavugwa kuba hinjirira amasashe. Umwe mu bo baganiriye wiyemerera ko yanakoraga ibikorwa byo kwinjiza amasashe ku buryo bwa magendu avuga ko bayambukiriza mu murenge wa MURURU bakayacisha mu mazi y’ikiyaga cya KIVU bayakuye muri CONGO bakayagurisha n’abacuruzi bakorera mu mujyi wa Kamembe .
“Njye narayacuruje ariko ntabwo twayanyuzaga ku mipaka izwi kuko tuyazana mu buryo bwa megendu kuko atemerewe kwinjira mu gihugu, twayanyuzaga mu mazi tukinjirira I Mururu hanyuma tukayagurisha abacuruzi. Ubu sinkibikora kuko nabonye bintera igihombo kuko iyo nafatwaga bancaga amande, nsigaye ndi umu motari ”
Inzego z’ubuyobozi bwa leta zibivugahi iki?
Mu gushaka kumenya ukuri ku iyinjizwa ry'amasashe atabora mu karere ka Rusizi twaganiriye na Bwana KAYUMBA EPREM umuyobozi w'aka karere ka RUSIZI ku murongo wa telephone ahakana yivuye inyuma ko nta sache itabora irafatirwa na rimwe mu karere ayoboye.
“Imikwabu irakorwa buri munsi tugafata ibiyobyabwenge bitandukanye ariko nta sashe itabora turafatira mu karere ka RUSIZI”
Abajijwe niba ibivugwa n'abaturage ari ibinyoma yavuze ko ari byo kuko nk'ubuyobozi batarafata aya masashe.
Icyakora NTEZIRYAYO ANASTASE umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka GICUMBI we yemera ko ho aya masashe ahinjirira ati” ariko ku bufatanye n'inzego z'umutekano tugerageza kuyarwanya”
Twanagergeje kandi kuvugana na RRA ikigo gishinzwe imisoro y’ibyinjira n’ibisohika mu gihugu gusa kugeza ubu madame Drocelle uuvugizi w’iki giko ntaratwemerera ko tuvugana haba kuri telephone cyagwa imbonankubone.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibidukikije REMA cyemera ko koko hari aho aya masashe atabora akigaragara icyakora ngo ku bufatanye n'inzego z'ibanze ntibasibye mu mukwabo wo guhiga aya masashe.
REMMY NOERBERT DUHUZE ashinzwe ishami ryo kubahiriza amategeko y'ibidukikije muri REMA avuga ko nta ruganda rukora amasashe atabora ruri mu Rwanda bityo ngo ayinjira yinjira mu buryo bwa magendu
“Ubundi nta masashe yemewe itegeko niko rivuga mu bugenzuzi dukunda gukora hirya no hino ku masoko yo mu rwanda navuga ko rero kuba amasashe akigaragara ku masoko ari ubugizi bwa nabi no kwangiza ibidukikije. Ufatanywe isashe hari amafaranga ibihumbi 300 ateganywa n'itegeko acibwa kandi agashyirwa mu isanduku ya leta bityo rero navuga ko uwaca abaturage amafaranga atagira aho yanditse uwo yafatwa nk'umujura urya ruswa.” Norbert
Icyakora kandi abacuruzi bapfunyika mu masashe atabora bavuga ko babiterwa no kuba envelope zihenda bagasaba ko hashakwa ibyo bapfunyikamo bibahendukiye kugirango babashe gukora neza.
Mbabazi Doroty TV1