Urubyiruko rurasabwa kumenya amateka ya jenoside rutagamije kubika inzika
Ibi Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya genocide Dr BIZIMANA Jean Damascene; yabibasabiye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatanu, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG/GAERG, umuryango w’abanyeshuli n’abahoze ari abanyeshuli barokotse genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Ibikorwa byahariwe icyumweru cya AERG na GAERG, byatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu mirenge ya Ntarama na Napata yo mu karere ka Bugesera, ahasubukuwe ibikorwa byo kubaka inzu imwe y’umukecuru w’incike yari imaze imyaka ibiri, yarubatswe abayubatse bayigeza ku madirishya bakayita ituzuye, ndetse kandi hanasanwa andi mazu abiri y’Abarokotse genocide.
NGABOYAMAHINA Anastase wo mu murenge wa Ntarama ni umusaza w’imyaka 58, ubana n’Abana be arera wenyine, ari gusanirwa inzu muri iki gikorwa, aho bari kuyitera Cima bakanamwubakira urugo rw’imiyenzi. Avuga ko yahuraga n’ibibazo byo kuvirwa n’inzu iyo imvura yagwaga, ariko kuri ubu akaba yizeye ko bitazongera kubaho.agira ati”ubu mbana muri iyi nzu n’Abana banjye twenyine, kandi nkaba mfite ubumuga natewe na genocide, murabona ko itari iteye igishahuro. Iyo nk’umutingito wabaga yakakaga, nkagira impungenge ko ishobora kungwaho n’Abana banjye, ndetse n’iyo imvura yagwaga twanyagirwaga. Kuba bagiye kuyitera sima nizeye ko ibyo bibazo bitazongera kubaho”
MUKAKAYONDE Donatilla, wo mu murenge wa Napata, ni umukecuru w’imyaka 75 aka ari incike yiciwe Umugabo n’Abana umunani muri genocide, utari ufite aho aba kuko yari acumbikiwe n’umuturanyi. Agira ati “Nubakiwe inzu ntiyarangira, hari hashize imyaka ibiri; kuba bagiye kundangiriza inzu bizatuma Abazajya baza kunsura bansanga iwanjye, na Njye mbicaze mu nzu yanjye”
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu MIRINDI Jean de Dieu, avuga ko ibi bikorwa babikora bagira ngo bahumurize abarokotse genocide, mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya genocide Dr BIZIMANA Jean Damascene; avuga ko kuba urubyiruko ruhagurukira gukora ibikorwa nk’ibi biteye ishema, mu gihe hari bamwe mu bahekuye u Rwanda bari baravuze ko bateguye imperuka, aha akaba yatanze urugero kuri Theoneste BAGOSORA ufungiye muri Mali ndetse na BARAYAGWIZA we wanamaze kwitaba Imana.
Yagize ati ”yaba BAGOSORA, yavuze ko agiye gutegura imperuka, ubu ndizera ko aho afungiye ndizera ko ibi bikorwa mukora na we abimenya, kuko imperuka yavugaga ko ategura itigeze iba, we na BARAYAGWIZA. Mujye mumenya amateka y’u Rwanda ariko mwirinde kugira inzika ahubwo bibatere gukora ibyo abishwe basize badakoze”
Uretse kubaka no gusana amazu; barakora uturima tw’igikoni, gusukura inzibutso, gutunganya ibikorwaremezo bitandukanye, bakazatanga n’inka y’ineza kubagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri Genocide. AERG na GAERG week izarangira tariki 2 z’ukwezi kwa kane, mbere gato y’uko icyumweru cyo kwibuka kiba, aya mashyirahamwe yombi, akaba avuga ko ibi bikorwa yabiteguriye ingengo y’imari y’amafaranga Milliyoni ijana na mirongo itanu, zishobora kwiyongera bitewe n’abandi baterankunga bayifasha.
Cypridion HABIMANA, Radio Huguka