avr
25
2016

Aho umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania ugeze

Ubuyobozi bushinzwe gukurikirana imishinga ya gari ya moshi u Rwanda rufiteho inyungu, bwatangaje ko umushinga w’umuhanda uzahuza u Rwanda, u Burundi na Tanzania ukomeje kunozwa.

Eng. Jules Ndenga ushinzwe itunganywa ry’ inyigo y’umuhanda wa Gari ya Moshi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, yabitangaje nyuma y’inama iheruka kubera Arusha muri Tanzania, harebwa aho ibikorwa byo kubaka uwo muhanda wa Dar es Salaam-Isaka-Kigali/Keza-Musongati (DIKKM) bigeze.

Yabwiye New Times ati “Tanzania, u Burundi n’u Rwanda bakomeje gufatanyiriza hamwe gutunganya umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi DIKKM. Inama yabereye Arusha yari igamije kongera amasezerano muri serivisi z’ubujyanama muri uyu mushinga yari yarangiye kuwa 31 Ukuboza 2015.”

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, harimo iz’imari, ibidukikije no gucunga ubutaka zaturutse mu bihugu bitatu, banemeza amabwiriza Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda, RTDA kizagenderaho gitanga isoko ry’ubwubatsi ku ruhande rw’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Imirimo y’ibanze ku bikorwa by’uyu muhanda yanaganiriweho n’abaminisitiri bafite ubwikorezi mu nshingano, mu nama yabereye i Mwanza muri Tanzania, kuwa 13 Gashyantare.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama yabo rivuga ko biyemeje kurushaho gukorana ku nyungu z’ibihugu uko ari bitatu kimwe n’ababituye.

Hari aho rigira riti “Abaminisitiri bashimye ubushake ibihugu bitatu bihurira kuri uyu mushinga bifite kugira ngo ubashe gushyirwa mu bikorwa, n’akamaro uzagira ku kwihuza kw’ibihugu by’akarere mu buryo bw’ubwikorezi, iterambere ry’ubukungu n’izamuka rya serivisi z’imibereho rusange,”

Iyo nama y’i Mwanza kandi yemeje ko nyuma y’ inkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, ibihugu bihuriye kuri uwo mushinga bigomba gufatanya ku kiguzi gikenewe kugira ngo inyigo yawo irangizwe neza, aho bibarwa ko hagikenewe $300,000.

Eng Ndenga avuga ko ibihugu byose byiyemeje kongeramo ingufu ku buryo uyu mushinga urangizwa mu gihe cya vuba, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazatangira guhatanira kubaka uyu muhanda binyuze mu bufatanye bwa leta n’abikorera, kubaka bikazatangira hagati mu 2017.

Mu Ugushyingo 2015 nibwo hashyizwe ahagaragara ibigo byatoranyijwe mu rwego rw’ibanze, nk’ibizahatanira gutunganya no gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ibirometero 1,672 bihuza Dar es Salaam muri Tanzania, Kigali mu Rwanda na Musongati mu Burundi.

Biteganyijwe ko kubaka uyu muhanda bizatwara miliyari 5.2 z’amadolari ya Amerika.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager