fév
07
2016

Congo Kinshasa yegukanye CHAN itsinze Mali

Ibitego bibiri bya Elia Mechak na kimwe cya Jonathan Bolinga Mpangi nibyo byahesheje intsinzi Les Leopards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imbere ya Mali, ihita yegukana igikombe cya CHAN ku nshuro ya kabiri.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga kwegukana CHAN mu mwaka wa 2009, ikaba yongeye kubikora itsinda Mali ikanatwara ibihumbi 750 000 by’amadolari.

RDC nk’ikipe yari ishyigikiwe n’abafana benshi bambaye imyenda yiganjemo amabara agize ibendera ry’igihugu cyabo, yatangiye umukino irusha Mali kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye.

Elia Mechak, umukinnyi mushya wa TP Mazembe yashatse gufungura amazamu ku munota wa gatandatu, ariko umutwe yateye unyura hejuru gato y’izamu rya Mali ryari ririnzwe na Djigui Diarra.

Nubwo RDC yarushaga Mali, nayo yanyuzagamo igasatira ariko abakinnyi ba Mali bagaragaraga nk’abafite umunaniro, bishoboka ko watewe no kuba yarakoresheje imbaraga nyinshi mu gusezerera ibihugu nka Tunisia muri kimwe cya kane, na Côte d’Ivoire muri kimwe cya kabiri by’irushanwa.

RDC itari ifite kabuhariwe Heritier Luvumbu wazonze Amavubi muri kimwe cya kane, kuri iki Cyumweru yifashishije Elia Meshack ubwo ku munota wa 28 ku mupira yari ahawe na Jonathan Bolingi, yatsinze igitego cya mbere cyashimishije cyane abafana bari buzuye Stade Amahoro.

Congo yakomeje gusatira ariko igice cya mbere kirangira ari kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri, Meshack wari wazonze cyane ba myugariro ba Mali, yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 62 ku mupira yari ahawe na Bangala. Iki gitego cyaciye cyane intege Mali, itangira no gukora amakosa yashoboraga no kuyibyarira ikarita itukura.

Ku munota wa 73, Bolingi wari wagize uruhare mu gitego cya mbere noneho yatsinze icya gatatu ku mupira yari ahawe na Mutambala.

Uyu mukino wakurikiwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ari nawe wasoje ku mugaragaro iyi mikino nk’uko ari na we wari wayifunguye tariki 16 Mutarama 2016.

Ikipe ya mbere RDC yahawe igikombe na sheki y’ibihumbi 750 by’Amadolali y’Amerika (hafi miyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda), Mali ya kabiri ihabwa sheki y’ibihumbi 400 by’Amadorali y’Amerika (hafi miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda) naho Côte d’Ivoire ya gatatu itahana sheki y’ibihumbi 250 by’Amadorali ya Amerika (hafi miliyoni 190 z’amafaranga y’u Rwanda).

RDC y’umutoza Frolent Ibenge yaje muri iri rushanwa ari imwe mu makipe yitezwe kuba yagera kure ariko abakunzi bayo batangiye kuyishyiraho akabazo ubwo yatsindwaga n’u Rwanda kimwe ku busa mu mukino wo kwitegura wabereye i Rubavu.

RDC yatsinzwe umukino umwe kuva irushanwa ryatangira. Yari mu itsinda B ryakiniraga i Huye, umukino wa mbere yatsinze Ethiopia ibitego bitatu ku busa, uwa kabiri inyagira Angola bine kuri bibiri naho mu mukino wa gatatu itsindwa na Cameroun ibitego bitatu kuri kimwe.

Muri ¼ RDC yazamutse mu itsinda ari iya kabiri ihura n’u Rwanda rwari rwabaye urwa mbere mu itsinda A maze irutsinda bigoranye ibitego bibiri kuri kimwe.

Muri ½ n’ubundi bigoranye, RDC yasezereye Guinea kuri penaliti nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye ari ubusa ku busa hakongerwaho 30 zikanganya kimwe kuri kimwe.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager