fév
29
2016

Imvura idasanzwe yaguye mu cyumweru gishize yasenyeye impunzi nyinshi

SAM_6353.JPG

Adeline Umutoni

Abantu 5 barimo umwana muto nibo bakomerekeye mu mvura yaguye ku wa kane no kuwa gatanu w'icyumweru gishize, amahema 483 abamo impunzi, ubwiherero bubarirwa muri 80, amazu yo kwiyuhagiriramo abarirwa muri 30 hamwe n’amwe mu mahema abamo abafatanyabikorwa ba ministeri ifite impunzi n’ibiza mu nshingano nabyo birasenyuka, ibiribwa , ibyo kwisasira, n'ibyo kwifubika biratwarwa , mu ntara y’i Burasirazuba, mu karere ka kirehe, Mu nkambi y’impunzi z’abarundi iri i Mahama.
Pasteur Jean Bosco Kwibishatse, uhagarariye impunzi z’i Mahama, avuga ko abakomerekeye muri iyi mvura bari kuvurwa, abandi nabo basenyewe , ibintu bigatwarwa, bagenda basaranganya n’abatasenyewe mu gutegereza ko hari icyakorwa.
Gusa ngo hamaze gukorwa inama yahuje abo bireba bose kugira ngo hagire igikozwe vuba
Frédéric Ntawukuriryayo, ushinzwe itangazamakuru muri ministeri ifite impunzi mu nshingano, avuga ko bagiye kwihutira gukura impunzi zose mu mahema kuko ahuhwa n’umuyaga byoroshye bigateza ibyago

Inkuru ya Adeline Umutoni

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:08

Partager