jui
07
2016

Kigali: Amahoteri ngo yiteguye neza kwakira inama nyafrika ya 27

Ibikoresho bishya birimo amamashini akoreshwa mu gucunga umutekano wo ku miryango, imyambaro mishya y’abakozi, ibikoresho byo mu gikoni, gusiga amarangi mashya, ibikoresho bishya byo mu byumba , guha amahugurwa mashya abakozi hamwe n’ibindi byinshi, ng’ibyo bimwe mu biri gukorwa mu mahoteri yo mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi bazaba bitabiriye inama ya 27 y’umuryango w’Ubumwe bwa Africa izabera i Kigali, kuva kuri tariki ya 10 kugeza kuri 18 z’uku kwezi turimwo kwa 7.
Bwana Butera Seth, uyoboye ishyirahamwe ry’amahoteri mu Rwanda avuga ko uru rugaga rwabo ruhari kandi ruri kwitegura neza nta mbogamizi kugira ngo rukemure ibibazo byose byaza bibangamira abashyitsi.
Ikindi kandi ahamagarira abanyarwanda baturiye amahoteri kugira isuku aho batuye no mu mihanda kugira ngo bahe ishusho nziza u Rwanda imbere y’abashyitsi
Blanche Uwimbabazi, ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko muri Champion Hotel, imwe mu mahoteri twasuye tureba aho ageze yitegura, avuga ko usibye kuba bari kwitegura neza, ahubwo ko bari kurwana n’uko batagerwaho n’amakosa aherutse gutuma hari amahoteri yafatiwe ibihano ngo bitewe n’uko yicishije inzara abashyitsi.
Hoteri zibarirwa hafi muri 50 zo mu mujyi wa Kigali ngo ni zo ziteguye kwakira aba bashyitsi, ariko kandi ngo bazanakangurwa kujya no mu ntara kugira ngo barebe uko na ho hatatse.
Iyi nama ya 27 izaba yitabiriwe n’abantu bagera ku 3500 barimwo abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Africa, abatechniciens hamwe n’abandi banyepolitike bo mu rwego rwo hejuru.

Adeline Umutoni, Isango Star

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager