juin
25
2015

Lt.Gen. Karenzi yarekuwe by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni y'amapawundi

Urukiko rwo mu Bwongereza rwemereye Lt Gen Karenzi Karake kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni imwe y’amapawundi, abarirwa muri miliyari y’Amanyarwanda.

Iki cyemezo cyafashwe na Westminster Magistrates’ Court kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2015, ubwo Lt.Gen Karenzi Karake yitabaga bwa kabiri nyuma y’aho yitabye bwa mbere ku Cyumweru.

Ubwo yitabaga ku nshuro ya mbere, yabajijwe umwirondoro we, anamenyeshwa iby’ifatwa rye, uyu munsi hakaba haburanywe ku koherezwa muri Espagne cyangwa kutoherezwa.

Mu bunganiraga Lt Gen Karenzi Karake harimo na CHERIE Blair, umugore wa Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, akaba n’Umujyanama wa Perezida Paul Kagame.

Biteganyijwe ko Lt.Gen Karenzi Karake azongera kwitaba Urukiko kuwa 29 Ukwakira uyu mwaka, hagati aho akazajya yitaba Polisi y’i Londres buri munsi, akazaba acumbitse muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, akaba kandi atemerewe kurenga imbibi zicyo gihugu.

  • Karake.jpg

    LT.Gen Karenzi Karake, umuyobozi w'urwego rw'ubutasi mu Rwanda
  • Busingye_na_Brair.jpg

    Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye na Cherie Brair ni bamwe mu bari bunganiye Lt.Gen Karake
Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager