oct
28
2015

Ubukangurambaga bwa ‘HeForShe’ bwerekejwe mu isiganwa Kigali Half-Marathon

Ubukangurambaga bw’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, HeForShe, bwerekejwe mu isiganwa ry’ibirometero 21 riteganyijwe mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Ubwo bukangurambaga bwacishijwe mu irushanwa ngarukamwaka ‘Kigali Half Marathon’ riteganyijwe kuba ku itariki ya 1 Ugushyingo 2015, rizatwara ingengo y’ingana ingana na Miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), Johnson Rukundo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa mbere tariki ya 26 Ukwakira, Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), Rukundo yatangaje ko iri rushanwa rikinwa n’ingeri zose rizabera mu Mujyi wa Kigali, aho rizazenguruka kuva kuri Stade Amahoro Remera bakerekeza inzira ya Kacyiru, Kinamba, bakazenguruka mu Kanogo, bakanyura Rwandex, Sonatube bakagaruka kuri Stade Amahoro Remera ku ntera ya Kilometero 21.

Iyi mikino iri mu rwego rwo gufasha abakinnyi babigize umwunga ndetse n’abakinnyi basanzwe, kwitegura amarushanwa mpuzamahanga yo mu mwaka utaha ndetse no kureba abandi bakinnyi bashya bazifashishwa.

Irushanwa ry’ibirometero 5

Aha hanateganyijwe irushanwa ry’ibirometero 5 rizaba rikinwa n’abantu basanzwe, abana, abasheshe akanguhe, bikaba no mu rwego rwo gufasha abana n’abakuze gukora siporo.

Abiruka bazaturuka kuri Stade Amahoro bazenguruke Kimironko, KIE, bazengurike bace ku nzira y’inyuma ya FERWAFA bagaruke kuri Stade Amahoro.

Ibihembo byagenwe mu irushanwa

Mu bihembo bigenwe muri iri rushanwa, hari miliyoni 3.000.000 azagabanywa abahungu 6 n’abakobwa 6, ndetse abakinnyi bazitwara neza bakoresheje byibuze isaha imwe n’iminota 2 bakazahita babona tike yo kwitabira irushanwa ry’isi rya ‘Half Marathon’ rizabera mu Bwongereza ku itari ya 27 Werurwe 2016.

Muri iri rushanwa, ku birometero 5 hazajya hahembwa umukinnyi wa mbere ku bagabo n’abagore, aho uwa mbere azahembwa ibihumbi 10.000, ku birometero 10 nabwo bikagenda bityo, ndetse no ku birometero 15.

Umukinnyi wa mbere azahembwa hagati y’ibihumbi 300.000 na 400.000 kuko hataragenwa neza amafaranga azahembwa, gusa ngo bizakorwa mbere y’irushanwa.

Kwiyandikisha byaratangiye

Kugeza ubu abantu bagera kuri 50 kuko kwiyandikisha kwitabira iri rushanwa byamaze gutangira, bikaba bizasozwa kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa kumi, aho abakinnyi bose bashobora kwiyandikisha ku giti cyabo, kandi kuri iyi nshuro kwiyandikisha ni ubuntu.

Abaterankunga

Abaterankunga b’iri rushanwa harimo, Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPROF) yazanye igikorwa cyo guteza imbere umugore binyuze muri ‘He for She’, aho uwari ayihagarariye Alex Twahirwa avuga ko ari umwanya mwiza wo gukangurira abari n’abategarugori kwitabira siporo, ndetse basaba n’ababago kubashyigikira barwanya ihohoterwa ribakorerwa, ahubwo bakabafasha kuzamura impano zabo mu ngeri zitandukanye.

Abandi baterankunga ni Komite Nyarwanda Olimpike, MTN nk’umufatanyabikorwa wa RAF, EAUECHANGE Manufactures, Nakumat, Admirer na Surfo Industries.

Icyo Abayobozi batangaza ku irushanwa

Umuyobozi ushinzwe siporo muri MINISPOC, Emmanuel Bugingo avuga ko ari akanya keza ku bakinnyi, aho bagomba kwitwara neza no kuzamura urwego rwabo ndetse akaba n’umwanya mwiza wo gufasha abasanzwe bakina n’abashaka kwinjira muri uyu mukino.

Umuyobozi Wungirije wa FRA Kajuga Thomas, we avuga ko ari irushanwa risoza umwaka mu mikino ngororamubiri ku buryo rigaragaza abakinnyi uko bagiye bitwara mu mwaka. Ngo hari abakinnyi bashobora kwigaragaza badasanzwe bazwi n’abandi baba barazamuye urwego rwabo.

Hari abahize kwegukana iri rushanwa

Kuri Robert Kajuga, avuga ko ubu yitegura Half Marathon yo ku itatiki ya mbere mu Rwanda, yo gushaka itike yo kujya mu Bwongereza, aho agomba kwitabira Shampiyona y’isi yo mu muhanda ndetse na Half Marathon kwa kabiri umwaka utaha. Aho byibuze agomba gukora isaha n’iminota ibiri, byaba byiza akaboneka muri bane ba mbere.

Potien Ntawuyirushintege avuga ko agomba kuyegukana kuko uzayegukana azaba yabikoreye kandi akabona tike yo gukina imikino y’isi, aho avuga ko ashaka kugira umwanya mwiza kandi yifuza kuzakora birenze uko yakoraga mbere.

IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager