oct
15
2015

Umugore wo mu cyaro, inkingi y'ubuzima kw'isi yose

SAM_4478.JPG

By Adeline Umutoni

Kuri uyu wa kane, isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umugore wo mu cyaro. U Rwanda rwo ruzizihiza uyu munsi kw'itariki ya 17 muri uku kwezi.
Inama y'igihugu y'abagore ikaba isanga uyu musi hari aho usanze umugore wo mu cyaro yigejeje mw'iterambere. Ariko ngo intambwe iracyari ndende, kubera ko hakiri abagore bakiri hasi y'umurongo w'ubukene.
Umugore wo mu cyaro ngo afite umwihariko mu buzima. Nk’uko bivugwa na madame Umulisa Henriette, umunyamabanga uhoraho wa ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ngo abantu bose kw’isi yose bakeneye imbaraga z’umugore wo mu cyaro mu mibereho yabo, bitewe n'umusaruro uva mu maboko ye ugatunga abantu.
Iyi ngo ikaba imwe mu mpamvu zatumye bahitamwo insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ko Iterambere ry’umugore ari ishema ry’umuryango.
Ibi byavuzwe mu kiganiro Inama y'igihugu y'abagore yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane, mu rwego rwo gutegura umusi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro uzizihizwa ku rwego rw’Umudugudu, naho ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rushaki, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Inkuru ya Adeline Umutoni

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:37

Partager