jui
04
2016

Ibuka irasaba Leta gukurikirana abakoze genocide bakijuragiza abo biciye

Fidele.jpg

Archives

Umuryango Ibuka urasaba leta y’u Rwanda guhagurukira ikibazo cy’imiryango yabuze abayo muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu ababishe bakaba baterekana aho babashyize kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro nk’abandi.
Bwana Fidèle Nsengiyaremye, komiseri ushinzwe itangazamakuru muri Ibuka, abona ko bidasobanutse kubona hashize imyaka 22 yose icyo kibazo kitarakemuka.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Adeline Umutoni, bwana Fidèle Nsengiyaremye agira ati:" Ntibikwiye ko umuntu wishe akomeza kubana n'abo yiciye mu gihe yireze abo yishe ariko agakomeza kujuragiza abo yiciye, ntashake kubereka aho yabashyize kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Uyu muntu yakagombye kuba akurikiranwa nk'umuturage utubahiriza gahunda za Leta."
Ibi Fidèle Nsengiyaremye akaba yabivuze mu gihe mu karere ka Rulindo, i Masoro, hari imiryango iri gutakaba isaba ko abantu babiciye ababo bababereka kuko babireze bakaba babayeho neza n’imiryango yabo ariko bagakomeza kujuragiza iyi miryango babereka aho bacukura muri buri cyunamo bagasanga nta mibiri y’ababo ihari.

Inkuru ya Adeline Umutoni

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager